Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Taikun Ndahiro, Dj Flix yavuze ko we na DJ Brianne nta kibazo bafitanye, ko amakimbirane yagiye avugwa bitewe n’uburyo abanyamakuru bamwe bagiye babikoramo inkuru zitari zo.
Byavuye aho DJ Brianne yavuze ko hari umwe mu bagore bavanga imiziki hano mu Rwanda kubona akazi bimusaba ko yemera kuryamana n’abakamuha. Flix yahise asubiza ko ibyo atari we wavugwaga, kandi ko hari abakoze inkuru itari yo. Yavuze ko we yibanda ku bumenyi n’imbaraga mu kazi aho gushyira imbere ibindi ngo akunde abone akazi.
Flix yavuze ko yakiriye telefone ya DJ Brianne maze bagahura bagakora ikiganiro kugira ngo bakureho urujijo, ariko nyuma y’aho umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yakomeje gukoresha ayo magambo mu buryo bwo kumusebya.
DJ Flix yagaragaje ko nubwo amakuru yagiye asohoka avuga ko ari we wabikoraga, nyamara ibyo byari ibihuha.
Nubwo habayeho kutumvikana, DJ Flix yavuze ko yahisemo gukemura ibibazo mu mahoro aho kujya mu nzira ya RIB, kandi ko we na DJ Brianne bakiri inshuti.
Flix ashimangira ko ubucuti bwe na Brianne bucyiri bwiza, ko amakuru yakwirakwijwe kuri we yari ibihuha, kandi ko ubunyamwuga n’ubumenyi mu kuvanga imiziki ari byo ashyira imbere.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
