Gemma Atkinson yanze akayabo k’abashakaga ko asebya Cristiano Ronaldo

Gemma Atkinson yanze akayabo k’abashakaga ko asebya Cristiano Ronaldo

 Feb 20, 2026 - 20:51

Umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza, Gemma Atkinson yatangaje ko yigeze guhabwa amafaranga menshi kugira ngo avuge nabi uwahoze ari umukunzi we, Cristiano Ronaldo nyuma y’uko batandukanye mu 2007, ariko akabihakana kuko ngo nta mpamvu yari afite yo kumusebya.

Gemma Atkinson na Cristiano Ronaldo batangiye gukundana  ubwo Ronaldo yakinaga muri Manchester United, ibintu byavuzwe cyane mu itangazamakuru no mu bafana kuko bombi bari ibyamamare bikomeye icyo gihe.

Mu kiganiro kuri radiyo ya Manchester Key 103, Gemma yavuze ko nyuma yo gutandukana hari abamwegereye bamuha amafaranga menshi kugira ngo avuge ku mubano wabo mu buryo bubi, anamusebya ariko arabyanga.

Nubwo atashatse kugaragaza abaribo n’impamvu yabibateraga Gemma ngo antiyabyemeye kuko nta kintu kibi cyari kuri we, kandi ko atanabonaga impamvu yo kumuvuga nabi.”

Gemma Atkinson ubu yashakanye na Gorka Marquez, bafitanye abana babiri, mu gihe Cristiano Ronaldo we ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodríguez bafitanye abana bane, ndetse bakaba babana muri Arabia Saoudite aho akina mu ikipe ya Al-Nassr kuva mu 2022.

Georgina aherutse gusangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ubuzima bwiza babayeho, agaragaza inzu yabo nziza n’imodoka zihenze, ibintu byerekana ubuzima buhambaye bw’umuryango wabo.

Ibi Gemma yavuze byongeye kwibutsa ko nubwo umubano wabo utaramaze igihe kirekire, ariko yagaragaje ubwubahane nubwo batandukanye, anerekana ko atari buri gihe ibyamamare byemera kuvuga nabi abo bahoze bakundana ku nyungu z’amafaranga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien