Xavi Hernández yakoze agashya bitungura abo muri Fc Barcelona

Xavi Hernández yakoze agashya bitungura abo muri Fc Barcelona

 Nov 13, 2021 - 11:30

Umutoza mushya wa Fc Barcelona yatunguranye ubwo yasabwaga kuvuga abakinnyi be bi bihe byose muri Fc Barcelona ntihagaragaremo Lionel Messi.

Umunyabigwi wa Fc Barcelona akaba n’umutoza wayo mushya Xavi Hernández uherutse gusimbura Ronald Koeman nawe wari warayibereye umukinnyi mwiza, ubwo yabazwaga abakinnyi 4 b’ibihe byose muri Fc Barcelona igisubizo cye cyatunguye abantu benshi.

Xavi Hernández wabaye umukinnyi mwiza muri Fc Barcelona ubu niwe mutoza wayo 

Ni urutonde rwari rurangajwe imbere na nyezamu w’ibihe byose kuri we Víctor Valdés bakinanye muri Fc Barcelona.

Myugariro w’ibihe byose muri Fc Barcelona kuri Xavi Hernández yatangajeko ari Carles Puyol nawe bakinanye igihe kitari gito.

Umukinnyi wo hagati kuri Xavi Hernández yavuzeko ari Andrés Iniesta naho rutahizamu w’ibihe byose kuri Xavi Hernández avugako ari Samuel Eto’o.

Uyu mwanya wa Samuel Eto’o abantu benshi bagaragajeko batunguwe no kubona atari Lionel Messi uwurimo nyamara ubwo Fc Barcelona yari ikomeye Lionel Messi yabaga ari umwe mu nkingi za mwamba.

Ibi byateje impaka ndende kuko hari n’abavugako Lionel Messi usibye kuba yagaragara mu bakinnyi 4 b’ibibihe byose ba Fc Barcelona ahubwo ariwe mukinnyi w’ibihe byose Fc Barcelona yaba yarigeze gutunga.

Ibi bije nyuma yuko Xavi Hernández akomeje gukora udushya twinshi muri iyi kipe nko kuba yarashyizeho amategeko 10 agomba gukurikizwa ntagisibya.

Ibindi bintu Xavi Hernández yakoze bigatungura abantu benshi ni ukuba ku munsi we wa mbere yarahaye ibihano Ousmane Dembélé kubera gukerererwa imyitozo nyamara yari yarigize akaraha kajyahe ku ngoma ya Ronald Koeman.

Ikindi kintu Xavi Hernández yakoze kigatungura abantu benshi ni ukuba umukinnyi wa mbere yasinyishije akigera muri Fc Barcelona ari Dani Alves.

Dani Alves w’imyaka 38 yaherukaga  muri iyi kipe mu mwaka 2016 aho yahavuye yerekeza muri Juventus, akahava yerekeza muri Paris Saint Germain, aha naho akahava yerekeza iwabo muri Brazil mu ikipe ya São Paulo.

Xavi Hernández yasinyishije Dani Alves nyamara  abantu babonaga ari umukinnyi wagiye mu zabukuru iwabo muri Brazil (Barcelona Instagram Photo)