APR FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino utarakiniwe igihe

APR FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino utarakiniwe igihe

 Feb 4, 2022 - 12:13

Ikipe ya APR FC yabashije kubona amanota atatu imbere ya Rutsiro FC i Rubavu.

Wari umukino wa nyuma w'ikirarane APR FC yari isigaranye mu mikino itakiniye igihe kuko yarimo ikina imikino nyafurika.

Ni umukino kandi wabereye kuri stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu nk'uko ariho ikipe ya Rutsiro FC isanzwe yakirira imikino yayo ya shampiyona.

Ikipe ya APR FC yerekeje i Rubavu nyuma y'uko yari iherutse gutsindwa na Mukura Victory Sports mu mukino watangiye ku wa mbere ariko ukarangira ku wa kabiri kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo aho amakipe yombi yakiniraga.

Nyuma y'uko umutoza Adil Errade Mohamed atsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona kuva yagera mu Rwanda, wari umwanya mwiza wo kongera gusubira mu mwuka w'intsinzi.

APR FC kandi yashakaga kongera ikinyuranyo hagati yayo na Kiyovu Sports iyikurikiye ku rutonde rw'agateganyo rwa Primus National League aho yayirushaga amanota abiri gusa.

Umukino watangiye APR FC igaragaza akabukuru ariko na Rutsiro FC ikanyuzamo ikataka ariko kubona igitego byo bigakomeza kugorana.

Ku munota wa 45' nibwo Mugisha Gilbert yarekuye ishoti rikomeye mu ntera ya kure cyane maze umuzamu Tchomba Delphin ntiyamenya uko bigenze abona inshundura zinyeganyega.

APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 61' gitsinzwe na Bizimana Yannick nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Ndayishimiye Dieudonne wakinaga inyuma iburyo.

Mu minota ya nyuma Rutsiro FC yagerageje gushaka igitego ndetse ihabwa penariti ebyiri ariko zose abahungu ba Justin Bisengimana bananirwa kuzinjiza mu izamu.

Iya mbere yatewe na Watanga umupira awutera hanze, iya kabiri iterwa na Eric Hatangimana ariko umuzamu Ishimwe jean Pierre umupira awukuramo.

Ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona aho irusha Kiyovu Sports amanota atanu nyuma y'uko ibonye amanota atatu y'uyu munsi.

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya mbere

Uko uritonde rwa shampiyona ruhagaze