Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026, Katie Holmes yasangije abamukurikira kuri Instagram ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima n’ishimwe ku bihe basangiye.
Yagize ati: “James, warakoze, gusangira umwanya n’imitekerereze yawe byari iby’agaciro. Guhumeka umwuka umwe mu isi twamaranye kandi nizera ko imitima yacu ikiri kumwe. ibyo ni bimwe mu byo nibuka, hamwe n’ibitwenge n’ibiganiro by’ubuzima byawe byiza."
Yamushimiye ku ndangagaciro ze zirimo impuhwe, ubutwari, kwitanga n’imbaraga, anavuga ko yari umuntu wakundaga ubuzima kandi uha agaciro igihe.
Ati: “mbababajwe no kukubura, ariko umutima wanjye wuzuye ishimwe ku ruhare wagize mu buzima bwanjye.”
Katie Holmes yanihanganishije umugore wa James, Kimberly Van Der Beek, n’abana babo batandatu.
Umuryango wa James Van Der Beek watangaje ko yitabye Imana mu mahoro, bahamya ko mu minsi ye ya nyuma yagaragaje ubutwari, ukwizera n’ituze. Basabye guhabwa umwanya wo kuruhuka no kubohoka.
James yamenyekanye cyane mu gukina muri filime yitwa Dawson’s Creek kuva mu 1998 kugeza mu 2003, ari kumwe na Katie Holmes, Joshua Jackson na Michelle Williams.
Mu gihe yarwanaga na kanseri, abo bakinanye baramushyigikiye cyane, banamukorera igikorwa cyo kumwereka urukundo no kumuba hafi.
Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu muryango we, inshuti n’abakunzi b’ibihangano bye, ariko amagambo ya Katie agaragaza ko azahora yibukwa nk’umugabo w’intwari, umubyeyi wuje urukundo n’umuhanzi wasize umurage utazasibangana.



Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
