Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, aho yasobanuye uko byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.
Papa Cyangwe yavuze ko mama we wari waje kumushyigikira muri icyo gitaramo, nyuma yo kumva amakuru y’uko yafunzwe, yahise amugira inama yo kureka umuziki, agasaba imbabazi agashaka ibindi yakora.
Yavuze ko ibi byamubabaje cyane kuko yari yaravunitse cyane ategura igitaramo, ashaka abahanzi batandukanye ndetse anishyura abakoze mu myiteguro yacyo, ariko bikarangira bibaye inkuru imubabaza.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bamwe mu bari bateguranye igitaramo bamutengushye ku munota wa nyuma, kandi ko iyo hatabaho ubufasha bw’abantu barimo Coach Gael, The Ben n’abandi, yari kuba yarasebye cyane.
Yagarutse kandi ku ngaruka byagize mu muryango we, avuga ko byamugoye gusobanurira umugore we ko nta mafaranga yinjije, mu gihe hari abamuhamagaraga bamubwira ko yakoreye amafaranga menshi. Yashimangiye ko abantu benshi babitekerezaga gutyo nyamara we nta n’urupfumuye yabonye.
Imvano y’ ikibazo ngo ni uko cyaturutse ku kuba nyuma yo gusubira inyuma mu mibare, basanze hari umuntu wari ushinzwe gutunganya amajwi batari bishyuye. Biba ngombwa ko ava aho ikibazo gikemutse, ari na byo byabaye imizi y’ikibazo cyose.
Nubwo byagenze bityo byose, Papa Cyangwe yavuze ko ashimira cyane mama we kuko akomeza kumushyigikira mu bushobozi bwe bwose, nubwo hari ibihe byageze akifuza ko yareka umuziki kubera impungenge yari afite ku mibereho ye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
