Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga muri Africa y'uburasirazuba harimo haracicikana inkuru y'uko Rayvanny yaba yasubiranye n'umugore we.
Rayvanny nyuma yo kuzenguruka mu bakobwa, ibintu bihamya ko aho iminsi y'urukundo yanyuze hadaca urwango.
Ku wa Gatandatu nibwo umuhanzi Raymond Shaban wamamaye nka Rayvanny, yashyize hanze indirimbo yise "Forever".
Ni indirimbo igaragaramo umugore wamubyariye imfura witwa Faymah [Fayvanny] bari baratandukanye.
Abenshi bakibona aya mashusho, batekereje ko ari akazi gasanzwe kabahuje ariko uko amasaha ashira andi akaza, bigenda byisobanura ko baba bamaze gusubirana.
Umwana wabo w'umuhungu Jaydanvanny yabanje gusangiza abamukurikira iyi ndirimbo maze agira ati "Papa na Mama" arenzaho akagatima gatukura.
Nyuma y'amasaha make bikekwa ko biyunze, Rayvanny yabaye nk'ubuhamije, ashimira uyu munyamideri ku kazi gakomeye yakoze ko kugaragara muri iyi ndirimbo.
Icyakora icyatunguye benshi, n'uko yakoresheje amagambo aryoheye amatwi byatumye benshi bibaza ko basubiye mu rukundo. Rayvanny yagize ati "Wakoze buzima bwanjye Fayvanny".
Icyi cyabaye nk'ikimenyetso ko aba basubiranye n'ubwo byakekwaga ko Rayvanny yasubiranye na Paula Kajala bari bamaze igihe bakundana.
Rayvanny na Faymah babyaranye umwana w'umuhungu, bari baratandukanye muri 2019 ubwo Rayvanny yari ahararanye n'umunyamiderikazi Nana.
Nyuma yo gutandukana na Nana, Rayvanny yakundanye na Paula Kajala, umukobwa wa Kajala Frida batandukanye umwaka ushize wa 2022.
View this post on Instagram
