Future yahishuye ikintu ahora yicuza mu buzima bwe

Future yahishuye ikintu ahora yicuza mu buzima bwe

 Feb 22, 2026 - 14:56

Umuraperi wo muri Amerika, Nayvadius DeMun Cash uzwi ku izina rya Future, yatangaje ko kimwe mu bintu akomeje kwicuza cyane mu buzima bwe ari uko atigeze akunda cyangwa ngo afate neza abagore be mu buryo bukwiye, avuga n'impamvu yabimuteye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na radiyo Hot 97 FM, aho yasobanuye ko ibibazo yagize mu rukundo byaturutse ku kuba yarakuze adafite urugero rw’umugabo wamwereka uko umugore afatwa neza.

Future yavuze ko akiri muto atigeze abona nyina akundwa by’ukuri n’umugabo uwo ari we wese, ibintu byatumye atamenya neza uko yakubaka umubano mwiza ku bagore.

Yagize ati: “Icyo nicuza kurusha ibindi mu buzima ni uko nari nkwiye gukunda cyane, nkamenya uko nakunda mu buryo bukwiye.”

Uyu muraperi ufite abana icyenda yabyaye k’ubagore batandukanye, yavuze ko umubano yagiranye n’abakunzi be ari wo wamwigishije byinshi ku bijyanye n’urukundo n’imibanire.

Gusa yashimangiye ko adashaka kwitwaza ubuzima bubi yakuriyemo ngo abe yabugira urwitwazo ku makosa yakoze mu rukundo.

Future yavuze ko ubu yibanze ku kwigira ku makosa yakoze no gufata ibyemezo byiza bizamufasha kuba umuntu mwiza kurushaho mu buzima bwe bwite.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien