Abakoresha interineti batangiye kugereranya ibya Gerard Pique, Clara Chia, n’iby’umwami Charles III n'umwamikazi umujyanama wa Camilla Parker-Bowles.
Muri iki kigereranyo cyihariye, Umwami Charles III bamugereranya Gerard Pique, naho igikomangomakazi Diana kigereranywa na Shakira.
Umwami Charles III na we yacaga inyuma yakwigendera Diana akaryama na Camilla banabana ubu[Getty Images]
Charles yahoze yarashakanye n'Umwamikazi Diana ariko bivugwa ko yamucaga inyuma kuri Camilla. Diana byose ariko yabyemeje mbere yuko apfa azize impanuka y'imodoka mu 1997, kuko yagize ati: “Mu ishyingirwa ryanjye hari abantu batatu aho kuba babiri, kandi batatu ni imbaga.”
Ibi bisa nk’ibintu byabaye hagati ya Shakira na Pique, batandukanye ubwo uwambere yamenyaga ko uwahoze ari myugariro wa Barcelona na Espagne amuca inyuma.
Bivugwa ko yari afitanye umubano rwihishwa na Clara Chia kera mbere yuko gutandukana bibaho, bivuze ko ibisa neza neza n’ibyumwami Charles III na Diana.
Piqué na Clara Chia ibyo bankoreye Shakira bisa n'ibyo umwami Charles III n'umwamikazi Camilla bakoreraga igikomangomakazi Diana[Getty Images]
Bavugwa ko n'ikiganiro cya Diana cyateje impagara nk'izo Shakira yateje n'indirimbo ze, kandi ko amagambo yabo yose yahurizaga ku kintu kimwe, cyo kuvuga ubuhemu bw'abahoze ari abafasha babo babaga bafite abandi bakundana rwihishwa. Camilla ku ruhande rw’umwami Charles III, na Clara Chia ku rundi ruhande.
