Nd3keys wazunguzaga imyenda yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo- Videwo

Nd3keys wazunguzaga imyenda yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo- Videwo

 Nov 8, 2022 - 08:52

Ndizera Emmanuel urimo gukoresha izina rya Nd3keys, yinjiye mu muziki nyuma y’igihe kinini acuruza imyenda ku muhanda bizwi nka kuzunguza.

Umuraperi Nd3keys uri mu bafite impano yo kurapa by’umwihariko ukora injyana ya Drill, yatangiye umuziki nyuma y’imyaka myinshi acuruza imyenda bizwi nko kuzunguza.

Uyu muraperi yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “Mandem” yakoranye na mugenzi we Keindrip yizeza abakunzi b’umuziki we kutazabatenguha.

Mu kiganiro kigufi yahaye The Choice yavuze ko yamaze imyaka myinshi akunda umuziki anawukora ariko ataratangira guzishyira hanze indirimbo kuko yabonaga atarabona ubushobozi bwo gukora umuziki kinyamwuga.

Nd3keys yavuze ko intego ze ari ukugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga agatandukana n’abasanzwe banyurwa no kugira abafana mu Rwanda gusa.

Uyu muraperi yavuze ko yakuranye inzozi zo kuzakora umuziki bityo inzozi ze zitangiye kuba impamo, Nd3keys yavuze ko intego ye ari ugukora umuziki kandi ugakundwa vuba.

Nd3keys yinjiye mu muziki ariko aracyacuruza n’imyenda nk’uko yabikoraga mbere ndetse kuri ubu agiye kujya yambika abahanzi n’ibindi byamamare.

Umuraperi Nd3keys yinjiye mu muziki nyuma yo kumara imyaka myinshi acuruza imyenda. Indirimbo ye "Mandem" yakozwe na Producer Kina Beat ukunzwe cyane muri Drill.

Reba "Mandem" ya Nd3keys yakoranye na Keindrip.