Mu magambo ye, Nel Ngabo yashimangiye ko afata King James nka mukuru we, haba mu muziki no mu buzima busanzwe. Yagaragaje ko amwemera nk’umwe mu bahanzi bafite ubunararibonye mu muziki w’u Rwanda.
Yagize ati: “Mbere na mbere mufata nka mukuru wanjye haba mu muziki ndetse no hanze yawo. Ni we muntu ushobora kumara amasaha atatu aririmba indirimbo zikunzwe gusa. Ndetse kuri kamera mboneyeho kumubwirako nanjye nshaka collabo.”
Aya magambo Nel Ngabo ayatangaje mu gihe amaze iminsi akora ibikorwa bitandukanye bya muzika, birimo no gushyira hanze album “Vibranium” aherutse gukorana na Plati P. Avuga ko iyi album iri mu bintu bikomeye yishimira mu rugendo rwe rwa muzika.
Icyifuzo cya Nel Ngabo cyo gukorana indirimbo na King James kigaragaza uko yubaha kandi yishimira abamubanjirije, anerekana intambwe ashaka gutera mu gukomeza kwagura umuziki we no gukorana n’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda nyuma ya Butera Knowless,Platin P,Bruce Melody nabandi..
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
