Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho agiye kuburana mu mizi.
Ibyaha Prince Kid akurikiranyweho ni ugusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ndetse no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.
Ku isaa mbiri za mu gitondo nk'uko byari biteganyijwe, Ishimwe Dieudone [Prince Kid] yari ageze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Prince Kid amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, yaje mu rukiko yambaye umwenda w’imfungwa n’abagororwa nk’uko byari byitezwe.
Akigera mu rukiko, yicaye ategereza abacamanza ari kumwe n’mwunganizi we mu mategeko.
Nyuma yaho uregwa, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] yahamagajwe kugira ngo aburane mu mizi.
Mu gihe yatangiraga kuburana, urubanza rwe rwatangiranye inzitizi z’umunyamategeko umwe utaragera mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Umucamanza yahaye amahitamo uruhande rw’uregwa niba rwategereza uwo munyamategeko akaba yabonetse cyangwa urubanza rukaba rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.
Nyuma y’impaka kuri iyi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurirwa saa yine zuzuye (10:00’).
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye kugaruka rutegeka ko urubanza rwa Prince Kid rubera mu muhezo.
Prince Kid yasabye ko urubanza rubera mu ruhame ariko umucamanza yemeza ko rubera mu muhezo. Yavuze ko impamvu rugomba kubera mu muhezo ar’uko ibyo aregwa nabyo yabiregewe ku karubanda.
Umucamanza yavuze ko urubanza rubera mu muhezo kuko abatangabuhamya [abakobwa] ejo cyangwa ejobundi bazakenera gushaka abagabo bakubaka ingo bityo batagomba gushyirwa ku ka rubanda.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza rubera mu muhezo, kugeza ubu usibye amakuru avuga ko Prince Kid yanze kuburana ahubwo agahita ajurira n’ubwo bitaramenyekana ko ariyo. The Choice Live turakomeza gukurikirana iyi nkuru.
Prince Kid ashinjwa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
View this post on Instagram
Kid yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
