Donald Trump yongeye gusingiza Cristiano Ronaldo

Donald Trump yongeye gusingiza Cristiano Ronaldo

 Feb 22, 2026 - 18:13

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze ubutumwa bw'amashusho ashimira Cristiano Ronaldo, amwita umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka y'Isi.

Aya mashusho yasohotse nyuma y’uruzinduko Ronaldo yagiriye muri White House, aho yahuye na Trump mu biro bye bya Oval Office mu Ugushyingo umwaka ushize, ari mu itsinda ry’abashyitsi baturutse muri Saudi Arabia.

Mu butumwa yashyize kuri TikTok, Trump yasabye rutahizamu wa Al-Nassr kuza gukina muri Amerika, avuga ko ari we mukinnyi mwiza wabayeho.

Yagize ati: “Cristiano Ronaldo, uri uwa mbere mu mateka, tugukeneye muri Amerika. Tangira witegure vuba, turagukeneye.”

Mu minsi ishize, Trump uherutse kugaragara ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup) aho Chelsea yakinnye na Paris Saint Germain, akomeje kugenda agira aho ahurira n’ibikorwa bitandukanye bya siporo.

Yahawe igihembo cya mbere cy’amahoro cya FIFA (FIFA Peace Prize) cyatanzwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino mbere y’igikorwa cyo gutombora amakipe y’igikombe cy’isi umwaka ushize.

Hari abavuga ko Trump ashobora kuba ashishikariza Ronaldo kujya gukina muri shampiyona ya Amerika (MLS), aho ashobora kongera guhangana n’umukeba we Lionel Messi bikaba bishobora kongera abakurikirana iyi shampiyona ya Amerika.

Mu byumweru bishize, havuzwe ko Ronaldo atishimiye imiyoborere y’ikipe ye n’Ikigega cy’ishoramari cya Saudi (PIF), ibintu byahujwe nuko kwaba ari ukubizamukiraho bamureshya hifashishijwe ibi bibazo.

Uruzinduko Ronaldo yagiriye muri Oval Office bwari ubwa mbere ageze muri Amerika kuva muri 2014, ubwo Real Madrid yari yacakiranye mu mukino wa gicuti na Manchester United wakurikiwe n’abafana barenga ibihumbi 109.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien