Mu magambo yuzuye ikiniga Niyonzima Haruna yasezeye abanyaRwanda

Mu magambo yuzuye ikiniga Niyonzima Haruna yasezeye abanyaRwanda

 Nov 10, 2021 - 11:29

Niyonzima Haruna yasezeye abanyaRwanda nyuma yo gukina imikino irenga ijana mu ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi.

Ku munsi w’ejo hashize taliki 09 Ugushyingu 2021 nibwo hasohotse urutonde rw’abakinnyi bamaze gukina imikino irenga ijana mu makipe y’ibihugu byabo maze hagaragaraho umunyaRwanda rukumbi Niyonzima Haruna wamaze gusezera mu ikipe y'igihugu.

Niyonzima mu mugambo yuzuye ikiniga yo gusezera abanyaRwanda.

Yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashimira abanyaRwanda bamugiriye icyizere.

Niyonzima Haruna ati”Kuva nkiri umwana muto cyane , nifuje gukinira ikipe y’igihugu. Kuba umukinnyi w’igihugu ukanaba umuyobozi (Kapiteni) ugakina imikino 104 ni ibyagaciro kandi nishimiye kuba narageze kuri ibyo bigwi”

Haruna Niyonzima akomeza avuga ati “Nejejwe no kuba narabaye umwe mu bagize ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi. Ntibyari byoroshye kuko habagamo guhirwa no kudahirwa (Ibyiza n’ibibi) kuko nibwo buzima bw’umupira w’amaguru”.

“Sinzi igihe nsigaje uko kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza abanyaRwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho”.

Asoza  avuga ati” abakinnyi twakinanye mu ikipe y’igihugu mwarakoze, n’abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira. Dukomeze gushyigikira Amavubi #NH8”.

biteganyijwe ko Haruna Niyonzima asezera ku mugaragaro nyuma y’imikino 2 ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi ifitanye na Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 muri Quatar.

Niyonzima Haruna ari kumwe na Kagere Meddie nawe ushobora kuzamukurikira (Niyonzima haruna Instagram photo)