Ukraine yasabye FIFA gukura Iran mu gikombe cy'isi

Ukraine yasabye FIFA gukura Iran mu gikombe cy'isi

 Nov 1, 2022 - 12:59

Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi mu ntambara cyashoweho n'Uburusiya cyasabye FIFA gukura igihugu cya Iran mu gikombe cy'isi, aho bagishinja gufasha Uburusiya.

Ukraine yasabye impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, ko Iran yakurwa mu makipe azakina igikombe cy'isi kizabera muri Qatar, nyuma y'uko Iran ikomeje gushinjwa kugemura intwaro mu Burusiya.

Ibi bije nyuma y'uko mu minsi ishize Ubwongereza nabwo buri mu itsinda rimwe na Iran bwari bwasabye ko Iran ikurwa mu gikombe cy'isi bitewe no kwima abagore uburenganzira bwabo, nyuma y'uko Mahsa Amini w'imyaka 22 yishwe azira kutubahiriza amabwiriza ya Hijab.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo igihugu cy'Uburusiya cyateye Ukraine, aho kuva icyo gihe kugeza ubu intambara imaze kuyogoza igihugu cyose. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, avuga ko indege zitagira abapilote za Kamikaze z'abanya-Iran zifashishijwe n'Uburusiya mu bitero bwagiye bugaba muri Ukraine.

Iran irasabirwa gukurwa mu makipe azakina Igikombe cy'isi(Image:Getty)

Mu ntangiro z'Ukwakira umuyobozi w'ikipe ya Shakhtar Donetzk yo muri Ukraine yasabye FIFA ko yakura Iran mu makipe azakina igikombe cy'isi bakayisimbuza Ukraine yananiwe kubona itike ubwo yatsindwaga na Wales mu mikino ya kamarampaka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Sky sports ubu aravuga ko Ukraine yamaze gutanga inyandiko zisaba ko Irani yakurwa mu gikombe cy'isi izizwa guha intwaro Uburusiya, ndetse ikaba yaranarenze ku mabwiriza ya FIFA arebana n'uburenganzira bwa muntu.

N'ubwo hari benshi badashyigikiye icyemezo cyo gukura Irani mu gikombe cy'isi yamaze kugeramo, ariko hari impamvu zigaragariza buri umwe ko koko FIFA ishobora kwemera gukura Iran mu makipe agiye guhatanira igikombe muri Qatar.

FIFA na UEFA zamaze guhagarika Uburusiya mu mikino yabo kubera intambara bashoye kuri Ukraine, ndetse icyo gihe n'amakipe yo mu Burusiya yahise ahagarikwa mu mikino ya UEFA.

Ibi byose bikomeje kuvugwa mu gihe hasigaye iminsi mike cyane ngo igikombe cy'isi gitangire. Umukino wa mbere uzakinwa tariki 19 Ugushyingo 2022, naho umukino wa mbere wa Iran wo ukaba uzaba tariki 21 aho izakina n'Ubwongereza.