Hiba Abouk wahoze ari umugore wa Achraf Hakimi umukinnyi Paris Saint-Germain, kera kabaye yatangeje ko yashavujwe nuko yatandukanye n'umugabo we bagatandukana ntacyo kugabana gihari, ariko none atangaza ko azirwanaho.
Hiba Abouk na Hakimi batandukanye mu minsi ishize mu mategeko ubwo umugore yamushinjaga kumuca inyuma.
Nubwo batandukanye, ariko icyatangaje benshi ni uko bagiye kugabana bagasanga umugabo imitungo yayanditse kuri nyina kuburyo ntacyo yari kwishyura uyu umugore we.
Ku bw'ibyo, uyu mugore ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Elle Magazine, akaba yagitangarije ko nta kintu na kimwe yajyanye iwabo.
Hiba About yagize ati " Nasubiye mu rugo akaboko kamwe kari imbere akandi kari inyuma, nta kintu mfite cyo kuba nafasha umuryango wange. Ariko nagomba kubikora, kuko ubuzima nabagamo ntabwo nari nisanzuye."
Yakomeje agira ati " Yari ubuzima bwange, ariko nafashe umwanzuro wo kwirwanirira ubwange. Iyo utandukanye n'umuntu, wongera gutangira ubuzima bushya, ariko ibyo ntakirenze kibirimo kuko uba ugomba kuva kugitsure ukajya mu byiza."
Akaba kandi yaravuze ko mu buzima habaho ibihe byiza n'ibibi, ati " Mu buzima habo ibintu byinshi byiza, ndetse n'ibibi. Ushyingiranwa n'umuntu kubana kubera urukundo mukanatandukana kuko rutagihari."
Hiba Abouk na Achraf Hakimi bakaba barahuye mu mwaka wa 2018, nyuma baza gukora ubukwe muri 2020.
Aba bombi kandi bakaba baraje kubyarana abana babiri aribo: Amín w'imyaka 3, ndetse na Naim w'umwaka 1.
