Cyera Kabaye Prince Kid yitabye Urukiko

Cyera Kabaye Prince Kid yitabye Urukiko

 Nov 25, 2022 - 10:26

Nyuma y’iminsi itari mike urubanza rwa Prince Kid rusubikwa, yageze aho yitaba Urukiko.

Kuri uyu munsi tariki 25 Ugushyingo 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rwa Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] uregwa ibyaha birimo ibyo guhoza ku nkeke undi no guhohotera abakobwa bitabiriye Miss Rwanda nyuma y’igihe kinini rusubikwa.

kuwa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko rwari rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rusaba abatangabuhamya batatu.

Uru rubanza rwongeye gusubikwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ubwo abunganizi mu mategeko ba Prince Kid basabaga ko abatangabuhamya bashyirwa ahantu hizewe kugirango ubuhamya bwabo buhabwe agaciro aho gutangira ubuhamya ahantu batizeye.

Kuri uyu munsi kuwa Gatanu byari biteganyijwe ko urubanza rutangira saa mbili n’igice za mu gitondo gusa ruza gukerererwa kuko inteko iruburanisha igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya saa tatu n’iminota itatu.

Icyakora uregwa [Prince Kid] we yageze mu cyumba cy’iburanisha saa mbili zirengaho iminota mike.

Prince Kid yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo uzwi cyane Me Nyembo Emelyne, mu gihe abashinjacyaha babiri aribo bari ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Aba batangabuhamya batatu bumviwe ubuhamya mu muhezo kuko n’urubanza rwabereye mu muhezo nk’uko byahoze bikorwa kuva mbere.

Ku i Saa ya yine z’amankwa nyuma y’isaha n’igice irenga Inteko iburanisha yumva abatangabuhamya batumijwe n’Urukiko yanzuye ko urubanza rushyirwaho akadomo, umwanzuro ukazasomwa ku itariki 02 Ukuboza 2022 saa saba z'amanywa.

Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byaha, bivugwa ko yabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Reba uko byari byifashe ku rukiko.