Bwiza ari kubarizwa mu mahanga

Bwiza ari kubarizwa mu mahanga

 Mar 23, 2023 - 07:32

Umuhanzikazi Bwiza ari mu mahanga aho yerekeje mu gihugu cy'ubufaransa gukorerayo igitaramo ku nshuro ye ya mbere.

Bwiza Emerance uzwi mu muziki nka Bwiza, ku bwo kudacika intege no gukora cyane birimo bimuhesha icyubahiro mu mahanga no mu Rwanda ndetse akomeje no kuzamura ibendera ry'u Rwanda.

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda, mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahagana saa mbili z'ijoro nibwo yahagurutse ku kibuga k'indege mpuzamahanga cya Kanombe yerekeje mu Bufaransa aho azataramira ku munsi w'ejo ku wa 24 Werurwe 2023 by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Lyon.

Kugeza ubu ageze i Amsterdam mu murwa mukuru w'ubu Holandi yerekeza mu Bufaransa.

Uyu muhanzikazi yerekeje i Burayi nyuma y'uko abuze ibyangombwa bimujyana mu Bubiligi aho yari gutaramana na Kenny Sol na Okkama ariko bikarangira Kenny Sol ajyanye na Deejay Pius.

Bwiza agezweho mu ndirimbo nka "Pain killer" "Soja" yakoranye na Juno Kizigenza n'izindi zatumye uyu mukobwa aba icyamamare mu gihe gito amaze mu muziki.