Ku wa gatanu ubwo yari mu karere ka Musanze, yavuze ko nubwo mu muziki haba harimo amananiza ariko bitazatuma areka umuziki.
Bamwe bavuze ko yatunze agatoki abategura ibitaramo ko babashyiraho amananiza akakaye akaba ariyo mpamvu Bulldog yabivuze gutyo.
Mu kiganiro Bulldog yagiranye na The Choice Live, yavuze ko amananiza yavugaga ntawe yatunze urutoki ahubwo ari imbogamizi zisanzwe zibaho.
Yagize ati "amananiza navugaga ni imbogamizi, kandi nta kintu kibaho kidafite imbogamizi no mu muziki nyarwanda hari imbogamizi zirimo. Niyo mpamvu navuze ngo ibyo byose ntibizambuza gukora umuziki wange"

Bulldog i musanze yeretswe urukundo rudasanzwe n'abafana be nawe aboneraho kubabwira ko i Musanze ahafata nko mu rugo.
Yakomeje avuga ko kandi amaze gukora ibitaramo byinshi ndetse ahantu henshi bityo akaba atatunga urutoki abategura ibitaramo.
Ati " Maze gukora ibitaramo birenga bitanu muri Kigali Arena ndetse buri weekend mba ndi mu bitaramo, mu turere twose twa Kigali nkoreramo ibitaramo ndetse no mu ntara hose. Ubwo ni gute tudakora ibitaramo?"
Bulldog yatubwiye ko imbogamizi yashakaga kuvuga ari ukuntu umuziki wo mu Rwanda ucuruzwa gusa ariko bigenda bihabwa umurongo.
Yagize ati "imbogamizi ihari mu muziki ni uburyo ducuruzamo ibihangano gusa ariko bitandukanye na kera kuko umuziki wakinywaga kuri FM gusa. Uko ducuruza umuziki siko muri USA babikora cyangwa Tanzania "
Ikibazo cy'aho abahanzi bacuririza umuziki cyabajijwe Perezida wa Repebulika Paul Kagame mu myaka 5 ishize icyo gihe agishinga RDB ngo bashake uko abahanzi bacuruza umuziki wabo ukabatunga.

Bulldog Yasobanuye ko nta muntu umubera imbogamizi mu muziki we ahubwo ari imbogamizi sizanzwe zibaho mu muziki.
Bulldog ni umwe mu bahanzi bakomeye bashyize itafari ku muziki nyarwanda akaba akunzwe mu njyana aririmba ya Hip Hop.
