Indirimbo za  bamwe mu bahanzi nyarwanda zahagaritswe gucurangwa mu Burundi

Indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda zahagaritswe gucurangwa mu Burundi

 Apr 24, 2023 - 11:21

Ikigo cy'igihugu gishinzwe itumanaho cyatangaje urutonde rw'indirimbo 31 zitemerewe gucurangwa mu Burundi kubera ko zifite amagambo y'urukozasoni.

Ikigo cy'igihugu cy'itumanaho gifite itangazamakuru mu nshingano cyatangaje urutonde rw'indirimbo 31 zitemerewe gucurangwa muri iki gihugu kubera ko harimo amagambo y'urukozasoni.

Muri izo ndirimbo harimo izo abanyarwanda bakoranye n'abarundi ndetse hakaba harimo n'izindi ndirimbo z'abarundi bakoze ubwabo.

Bamwe mu banyarwanda n'abarundi bakomwe mu nkokora n'uyu mwanzuro harimo Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Dj Pius, Davis D, Drama T, Big Fizzo ndetse n'abandi batandukanye.

Izo ndirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'u Burundi zahagaritswe zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis. D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.

Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n'ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique n'izindi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)