Salima Mukansanga uvuye kwandika amateka mu gikombe cya Afurika yakiriwe neza i Kigali

Salima Mukansanga uvuye kwandika amateka mu gikombe cya Afurika yakiriwe neza i Kigali

 Jan 30, 2022 - 07:52

Umusifuzikazi w'Umunyarwanda Salima Mukansanga yageze mu Rwanda akubutse muri Cameroon ahari kubera igikombe cya Afurika.

Salima Mukansanga yageze mu Rwanda aho yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mukansanga Salima akubutse muri Cameroon aho amateka yanditswe ko ariwe mugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika cy'abagabo ari umusifuzi wo hagati.

Mukansanga Salima yayoboye uwo Zimbabwe yatsinzemo Guinée Conakry ibitego 2-1 ku wa 18 Mutarama 2022.

Akigera i Kanombe, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro.

Yagize ati “Ni ishema, ni iby’agaciro, ntewe ishema no kuba ndi njyewe Salma kandi ndi Umunyarwanda, kandi ndi umugore. Kuba narahagarariye abandi bagore ni ikintu cy’agaciro, ni amahirwe nahawe kandi nyabyaza umusaruro. Ni amateka, ni ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ndakeka buri Munyarwanda wese azakibuka mu buzima bwe.”

Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wa Guinée na Zimbabwe, yagiye agarukwaho cyane n’Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye. Yavuze ko byose yabibonye ndetse ashimira abantu bose bamubaye hafi bakamutera ingabo mu bitugu.

Abajijwe intego afite imbere, Mukansanga Salima yavuze ko icyo ahanze amaso ari Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizaba mu 2023, yongeraho ko na we afite inzozi zo gusifura Igikombe cy’Isi cy’Abagabo kuko nta kidashoboka.

Yagize ati “Ntabwo nabigezeho kubera njye, ni Imana yamfashije kubigeraho, nanjye nabigezemo uruhare kuko narakoze cyane. Ntabwo nari nzi ko ibi byose byaba, ariko narabitekereje ko nshobora kuzagera kure hashoboka kuko narabikoreye. Imana yaramfashije ibyo nifuzaga mbigeraho, ndakeka urugendo ruracyari rurerure, iyi ni intangiriro.”

“Hari benshi bagiye bambwira ngo tangira utekereza Igikombe cy’Isi cy’Abagabo, kubera iki se? Ngomba kugitekerezaho, buri musifuzi wese w’umugabo aba afite indoto zo kukigeraho, izo ndoto nanjye ndazifite ariko ikiri imbere yanjye ntezeho amaso ni Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu mwaka utaha muri Nouvelle Zélande. N’ibindi byose bizaza nzabyakira, ngomba kubikorera kandi nditeguye, Imana nibishaka bizangeraho.”

Yasoje ashimira Abanyarwanda bose bamuhaye hafi by’umwihariko abasifuzi babanye kugeza ageze kuri iyi ntambwe yo kuba umugore wa mbere usifuye muri igikombe cya Afurika cy’abagabo.

Salima Mukansanga yakiriwe i Kigali