The Ben na Pamella bari muri Uganda- video

The Ben na Pamella bari muri Uganda- video

 Jan 20, 2023 - 10:15

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella barimo bagaragaye mu gihugu cya Uganda nyuma yo kuva mu birwa bya Maldives.

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umukunzi akaba n’umugore we  mu mategeko Uwicyeza Pamella barimo kubarizwa mu gihugu cya Uganda nyuma y’igihe bari mu birwa bya Maldives aho bari baragiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi wizihizaga imyaka 36.

Ni amashusho The Choice Live ifite agaragaza The Ben na Uwicyeza Pamella bizihiwe bari kumwe na bagenzi babo mu gihugu cya Uganda.

Amakuru The Choice Live yamenye n’uko uyu muhanzi arimo kurangiza imishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi ba Uganda ubwo aherukayo muri 2022.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Si rimwe The Ben yaba akoranye indirimbo n’abahanzi ba Uganda kuko yakoranye n’abahanzi baho barimo Sheebah Karungi, Rema Namakuka, B2C n’abandi benshi.

Umwaka urashize The Ben nta ndirimbo ye ashyira hanze kuko indirimbo ye iheruka ni Why yakoranye na Diamond Platnumz muri 2022.

The Ben yaherukaga muri Uganda mu mwaka ushize ubwo yakoreragayo ibitaramo bibiri.

Ku wa 31 Kanama 2022 nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata, umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali.