APR FC yatsinze Etoile de l'Est ishyiramo intera kuri Kiyovu Sports

APR FC yatsinze Etoile de l'Est ishyiramo intera kuri Kiyovu Sports

 May 1, 2022 - 11:03

Ikipe ya APR FC yabashije kubona amanota atatu atayigoye ku munsi wa 25 wa shampiyona itsinze Etoile de l'Est.

Wari umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona aho APR FC yari yakiriye Etoile de l'Est kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba watangiye ku isaha ya saa 15:00.

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

APR FC:Ishimwe Pierre, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Kwitonda allain.

Etoile de l'Est:Irakoze Allan, Twagizimana Fabrice, Rwema Amza, Kagiraneza Pacifique, Bugingo jean Pierre, Olulu Missiri Alex, Masudi Freddy Dido, Rurangirwa Pacifique, Gahamanyi Boniface, Ngabitsinze Evode na Mashilingilwa Jimmy Kibengo.

Ni umukino watangiye utuje ku mpande zombi aho wabonaga amakipe yombi atarema uburyo bukomeye imbere y'izamu, ndetse abasore ba Etoile de l'Est bagaragara nk'abatari mu mukino cyane cyane umuzamu wabo Irakoze Allan.

Ku munota wa munani gusa Irakoze Allan yakoze amakosa ananirwa gutera umupira imbere ahubwo awihera Manishimwe Djabel wahise atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Umuzamu Irakoze Allan wakomeje kugaragaza ko atari mu mukino habe na gato, yaje gusimbuzwa ku munota wa 38 hajyamo Musoni Yves winjiye APR FC igiye gutera kufura.

APR FC yakuye amanota atatu kuri Etoile de l'Est

Uyu mupira wahise uterwa na Manishimwe Djabel, Nsabimana Aimable awugaruza umutwe, Buregeya Prince atsinda igitego APR FC iba ibonye igitego cya kabiri.

Umuzamu Musoni Yves wari wazanywe yizewe nawe yaje gukora amakosa ku munota wa 45 yihera umupira Mugisha Gilbert, nawe ntakindi yakoze yahise aboneza umupira mu nshundura.

Ikipe ya Etoile de l'Est yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 65 cyatsinzwe na Rurangirwa Paccy ku mupira mwiza wari uhinduwe na Rwema Amza, umukino urangira ari ibitego 3-1.

Iyi ntsinzi yatumye APR FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n'amanota 57 aho iri kurusha Kiyovu Sports amanota ane, mu gihe Kiyovu Sports yo umukino wayo na Rutsiro wimuriwe ku wa mbere.