Isura y'umupira w'amaguru mu Rwanda igiye guhinduka binyuze mu ishuri rya PSG

Isura y'umupira w'amaguru mu Rwanda igiye guhinduka binyuze mu ishuri rya PSG

 Nov 29, 2021 - 10:08

Nadia Benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'iterambere muri PSG yatangaje ko bifuza guhindura amateka ya ruhago mu Rwanda binyuze mu ishuri rya ruhago iyi kipe yafunguye i Huye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, nibwo mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

Huye hafunguwe ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint-Germain

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere bya PSG, Nadia Benmokhtar, yavuze ko Huye igiye guhindura amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri iri shuri rya PSG.

Nadia Benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'iterambere muri PSG

Yagize ati”Twishimiye gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru i Huye, ni amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda. Ni iby’agaciro kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda, binyuze muri iri shuri. Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agiye guhinduka, Ici c’est Paris, Ici c’est Huye!”.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko bishoboka ko u Rwanda ruzagira abakinnyi bakina mu makipe akomeye y’i Burayi arimo na PSG binyuze muri iri shuri.

Ishuri ryafunguwe ryitezweho kuzana impinduka muri ruhago nyarwanda.

Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n’abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri yavuze ko n’ubwo batangiranye abana 172, bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

Umunyabigwi wa PSG witwa Raimundo Souza Veira de Oliveira yari mu bitabiriye uwo muhango

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago ryafunguwe i Huye rizaba umusemburo mwiza w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.