Mugisha Bonheur yabaye umucunguzi wa APR FC yari itaye ibaba i Bugesera

Mugisha Bonheur yabaye umucunguzi wa APR FC yari itaye ibaba i Bugesera

 Apr 17, 2022 - 13:24

Nyuma y'intsinzwi ya Kiyovu Sports, APR FC yabashije gutsinda Bugesera FC bigoranye ihita ifata umwanya wa mbere irusha Kiyovu inota rimwe.

Imikino y'umunsi wa 23 ya shampiyona ya Primus national league yasojwe kuri iki cyumweru ahari hateganyijwe imikino ibiri, mu gihe indi yabaye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Umukino wari utegerejwe cyane ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera aho Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya APR FC yari iri guhiga umwanya wa mbere, dore ko Kiyovu Sports yari yamaze gutsindwa kandi iyirusha amanota abiri.

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Nsabimana jean de Dieu, Nkurunziza Seth, Kagaba Obed, Ruhinda Brian, Nemeyimana Samuel Kato, Raphael Olise Osalue, Hoziyana Kennedy, Sadick Sulley, Abdul Rahimani Maniru na Odili Chukwuma.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Kennedy, Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma, Kwitonda Allain na Bizimana Yannick.

Ni umukino watangiye APR FC yataka nk'ikipe yari ibizi ko nitsinda uyu mukino irahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, ariko iyi kipe yakinnye iminota 25 ya mbere. Mu minota 20 isoza igice cya mbere ikipe ya Bugesera FC yari iwayo yahinduye ibintu ubundi yataka APR FC karahava, irema uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego ariko abakinnyi bayo bagenda bahusha.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ndetse bigaragara ko Bugesera FC iri mu mukino neza ugereranyije n'uko yatangiye, ubundi abatekerezaga ko APR FC ije kwitoragurira amanota batangira kwikanga.

Ubusanzwe abakunzi ba ruhago mu Rwanda bavuga ko amanota ya Bugesera FC atajya avuna ikipe ya APR FC, ndetse abandi bakajya kure bakavuga ko haba habamo kuregeza kuri iyi kipe y'i Burasirazuba.

Mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC Adil Errade Mohamed yakoze impinduka azana Ruboneka jean Bosco usanzwe abanzamo, ubundi ibintu birahinduka ikipe yongera gutera igututu ku izamu rya Bugesera FC.

Nyuma y'iminota isaga 20 APR FC yatakana uburakari bwinshi Ruboneka jean Bosco yarekuye ishoti rikomeye cyane ku munota wa 70 ariko umupira ukubita igiti cy'izamu uvamo, abafana ba APR FC bifata mu mutwe bibaza ibibaye.

Mu minota ya nyuma APR FC nabwo yakomeje kwataka cyane ndetse Mugunga Yves nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye yongera kugerageza gutsinda igitego ariko nanone umupira ukubita ipoto uragaruka.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kane w'inyongera nibwo Mugisha Bonheur yatsindiye APR FC igitego cyayihaye amanota atatu nyuma yo kurekura ishoti rikomeye cyane mu ntera yitaruye izamu, umusifuzi agahita anasoza umukino.

Mugisha Bonheur yatsindiye APR FC igitego gitanga intsinzi(Net-photo)

Ibi bivuze ko APR FC yahise igira amanota 51 ikaba ihise ifata umwanya wa mbereninyuze kuri Kiyovu Sports ifite amanota 50 yagumyeho nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0.

Undi mukino wabereye i Nyamirambo warangiye AS Kigali inganyije na Etincelles ibitego 2-2. Ku munota wa 53 Mutebi Rashid yatsinze igitego cya mbere cya Etincelles cyishyuwe na Shabban Hussein Tshabalala ku munota wa 79. Sarpong yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali ku munota wa 82, ariko Mutebi Rashid atsindira Etincelles igitego cya kabiri mu minota y'inyongera.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze