Ni imyitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aho harimo inkuru nziza ya rutahizamu Essomba Willy Onana wari wagarutse mu kibuga nyuma y'amezi abiri adakina kubera imvune.
Onana yagize ikibazo cy'umugongo mu mukino wari wahuje Rayon Sports na Etincelles tariki 19 Mutarama 2022, ndetse yari umwe mu bahetse iyi kipe kuko yari amaze gutsinda ibitego bitanu yaranatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego ku munsi wa 13 wa shampiyona.
Muri iyi myitozo kandi harimo inkuru nziza nanone kubera myugariro Niyigena Clement wari wagarutse nyuma yo gusiba imikino ibiri iheruka, kubera imvune yagiriye ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Etoile de L'Est.
Ni mu gihe kandi Bukuru Christophe nawe yatangiye gukora imyitozo anakora ku mupira, nyuma y'igihe akora imytozo ariko ari ku ruhande.
Willy Onana yagarutse mu myitozo(Image:Rwanda Magazine)


Niyigena Clement nawe yagarutse mu myitozo(Image:Rwanda Magazine)

Bukuru Christophe nawe yatangiye kwitozanya n'abandi(Image:Rwanda Magazine)


