Davido yashyize mu rujijo abakunzi b'umuziki

Davido yashyize mu rujijo abakunzi b'umuziki

 Mar 15, 2023 - 07:22

Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria yatunguye abakunzi b'umuziki we asiba amafoto 4000 yari yarashyize ku rutuka rwe rwa Instagram.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido, abakunzi be baguye mu kantu ubwo yakoraga isuku ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ntibisanzwe ko abantu b'ibyamamare mu bintu binyuranye bakunda gusiba ibintu byose bapostinze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Nyamara umuhanzi Davido, abakunzi be, batunguwe no kubona posts zigera ku bihumbi 4000 zose yazisibye kuri Instagram ye.

Ubwo yasibaga amavidewo n'amafoto byose yapositinze, akaba yasigajeho ifoto eshatu gusa.

Mu ifoto zasigayeho harimo iy'umwana we witabye Imana muri 2022 Ifeanyi Adeleke.

Yarekeyeho kandi ifoto ye imwe ndetse ni iy'umugore we.

Akaba kandi yerekeyeho ifoto ye ubwo yakoraga igitaramo mu gikombe cy'isi cyo muri Qatar 2022.

Abakunzi b'uyu muhanzi bakaba bari kuvuga ko ari guca mu bihe bikomeye kubera kubura umwana we w'umuhungu, bikaba ari byo byatumye asiba aya mafoto yose.

Davido akaba asibye aya mafoto nyuma y'uko yari yaravuye kuri uru rubuga, agatangaza ko azagaruka muri Werurwe, none agarutse ishyira mu rujijo abakunzi be.