Miliyoni zisukiranyaga, Niyo Bosco aratungurana! Udushya muri Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine

Miliyoni zisukiranyaga, Niyo Bosco aratungurana! Udushya muri Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine

 Dec 25, 2022 - 06:56

Abahanzikazi Dorcas na Vestine baraye bamuritse album “Nahawe Ijambo” mu gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare n’abaturutse hanze y’u Rwanda bakozwe ku mutima n’indirimbo z’aba bakobwa. Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya dutandukanye.

Mu ijoro ryakeye kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 mu ijoro ribanziriza Noheli, abaramyi Dorcas na Vestine babarizwa munzu ifasha abahanzi ya MIE empire iyoborwa na Irene Mulindahabi, bamuritse album yabo ya mbere kuva batangira umuziki muri 2020 bitiriye indirimbo babanjirijeho “Nahawe Ijambo”.

Aba bahanzikazi bamurikiye album yabo muri camp Kigali mu gitaramo cyari kiyobowe n’umuramyi Aline Gahongayire umaze imyaka 22 mu muziki nyarwanda.

Ibyaranze iki gitaramo.

Ubwitabire.

Muri iki gitaramo cya Dorcas na Vestine, ubwitabire ntibwari buhagije cyane kuko hari intebe zari zicayeho ubusa nyinshi kandi iki gitaramo n’ubundi cyashyizwe ahantu hato [Camp Kigali]. Icyakora na none uwavuga ko bagerageje ntiyaba agiye kure y’ukuri cyane ko itike y’iki gitaramo yari yihagazeho dore ko itike ya make yari ibihumbi 10 frw usibye abanyeshuri basabwaga ibihembo 5 bityo byatumye imyanya isanzwe ituzura kubera ubukungu budahagaze neza.

Imyanya y’icyunahiro yuzuye, isanzwe isigara yambaye ubusa.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abakomeye benshi biganjemo ibyamamare ku buryo imeza zari zihagaze ibihumbi 150frw zashize ndetse n’imyanya ya VVIP yari ihagaze ibihumbi 25frw ishira rugikubita na VIP y’ibihumbi 15frw yabonye umugabo igasiba undi ku buryo hari abari bishyuye ayo matike y’icyubahiro bajyiye kwicara mu myanya isanzwe kuko imbere hari huzuye.

Ameza y’abanyacyubahiro yabaye make.

Muri iki gitaramo cya Dorcas na Vestine, byatunguranye ku buryo abakeneye ameza y’icyubahiro babaye benshi bigatungura abateguye igitaramo kuko abantu bakomeje kuza bishyuye ameza ya 150000 frw ariko bakicazwa mu myanya ya VVIP kuko hari hamaze kuzura ntaho wari kubona ushyira ameza mashya.

Umwe mu bateguye iki gitaramo ubwo Dj Phil Peter na Alliah Cool bari bamaze kwinjira bashaka ameza y’icyubahiro ariko akabura bakicazwa muri VVIP, yabwiye umunyamakuru wa The Choice Live ko batabona aho bashyira andi meza rwose kuko batari bazi ko ayo bateguye ashira rugikubita.

Indirimbo z’aba bahanzi zigera kure.

Iki gitaramo cyashimangiye ko indirimbo zabo zerenga imbibi kuko hagiye haza abantu bagatanga ubuhamya ko zabomoye ibikomere baterwa n’ubuzima ndetse zikabahumuriza.

Ni ubuhamya bwatanzwe mu ngeri zitandukanye kuva I cyangugu kugeza muri Canada, Ubwongereza na American ndetse abantu bari baturutse muri izo mpande zitandukanye, bagahanya ko ari aba bana babavanye iyo mihanda kugirango babereke urukundo.

Basaruye agera kuri miliyoni 10 ako kamwanya.

Muri iki gitaramo twirengagije ko hari amafaranga yinjiye binyuze mu bwitabire bw’abantu, aba bahanzikazi bahakuye akayabo binyuze ku kuba abitabiriye igitaramo bafashwaga binyuze mu mbaraga z’umwuka bakitanga ndetse abandi bakagura album ako kanya.

Aba bahanzi bahawe amafaranga n’ingeri zitandukanye harimo abazwi nka Coach Gael ureberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie watanze miliyoni 2 frw, Ambassador Alliance Isimbi [Alliah cool] watanze miliyoni 2 frw, Aline Gahongayire wari uyoboye iki gitaramo watanze miliyoni 1 n’ibihumbi 200 n’abandi batandukanye.

Uwari uyoboye iki gitaramo, Aline Gahongayire yageze ubwo asaba abantu ko ubundi bufasha babunyuza kuri telefoni kugirango izindi gahunda zikomeze.

Niyo Bosco yatunguranye.

Muri iki gitaramo cya Dorcas na Vestine, abantu bishimiye kongera kubona umuhanzi Niyo Bosco yongera kunga imbaraga n’aba bakobwa yashyize itafari rinini ku rugendo rwabo.

Ni ibintu byatunguye benshi kuko n’ubwo yari yaje mu gitaramo, ntibatekerezaga ko ari bwurire urubyiniro akabafasha kuririmba “Nahawe Ijambo”.

Irene Mulindahabi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yari yavuze ko aramutse yirengagije uruhare rwa Niyo Bosco, yaba ameze nk’inzoka yiruma umurizo kandi atariyo.

Abagize uruhare mu gukura kwa Dorcas na Vestine bashimiwe.

Uhereye ku babyeyi baba bakobwa by’umwihariko mama wabo , urusengero bakuriyemo rwa ADPR, ibyamamare byabafashije mu iterambere ryabo bahawe ishimwe na Irene Mulindahabi.

Abazwi mu myidagaduro barimo Niyo Bosco wabandikiraga , Santana Sauce ukora amajwi y’indirimbo zabo, Chriss Eazy ukora amashusho yabo n’abandi bahawe amashimwe.

Bari bashyigikiwe cyane.

Muri iki gitaramo aba bakobwa bashyigikiwe n’ibyamamare mu myidagaduro nyarwanda barimo Prosper Nkomezi, Apostle Mignonne , Aline Gahongayire, Danny Mutabazi na Niyo Bosco babafashije muri iki gitaramo ndetse n’abandi bari bitabiriye barimo David Bayingana, Yago, Alliah Cool, Phil Peter, Alex Muyoboke , Coach Gael n’abandi.

Danny Mutabazi yaririmbiye abitabiriye igitaramo.

Dorcas na Vestine bamuritse album yabo “Nahawe Ijambo”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

David Bayingana na Alex Muyoboke bari mu bitabiriye igitaramo cya Dorcas na Vestine.

Umuhanzi Chriss Easy nawe yari mu bitabiriye igitaramo ndetse aranashimirwa.

Apostle Mignonne yari mu bitabiriye igitaramo ndetse yanabwirije ubutumwa bwiza bwa Yezu kristu.

Niyo Bosco yaririmbye mu gitaramo cya Dorcas na Vestine.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)