Nyuma y'igihe umuhanzi Davido atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, naho agarukiye akagaruka asiba amafoto yose yapositinze, kuri ubu yongeye gutwika izi mbuga.
Byose byatangiye ubwo umugabo Edikanexotics usanzwe agurisha amamodoka yapositingaga ifoto y'imodoka, yarangiza iyo posite akayimenyesha Davido (tagging).
Ku bw'ibi amakuru yahise atangira gucicikana mu bakunzi b'uyu muhanzi ko yaba yayiguze, batangira no kumushimira cyane kandi bamwoherereza amagambo y'amarangamutima.
Bikaba byatangajwe ko Davido yaguze imodoka ya Lamborghini ifite agaciro ka miliyoni 900 z'ama-Naira. Aya akaba ari amafaranga akoreshwa muri Nigeria.
Imodoka ya Lamborghini Davido yibitseho
Ikindi kandi, aya mafaranga akaba angana na miliyari 2,141,737,241.40 mu manyarwanda. Nubwo bimeze gutya, magingo aya Davido ntacyo aratangaza.
Tugumye kuri Davido, iyi nkuru y'imodoka ikaba isohotse nyuma y'uko tariki 30 Werurwe 2023, atangaje ko azasohora Alubumu ye yise Timeliness.
Muri rasange, nyuma y'igihe uyu muhanzi adakoresha imbuga nkoranyambaga kuva yabura umuhungu we Ifeanyi, kuri ubu yongeye gutigisa izi mbuga nkoranyambaga.