Shene ya YouTube ya Bushali yasibwe

Shene ya YouTube ya Bushali yasibwe

 Nov 17, 2022 - 19:26

Umuhanzi Bushali ukora injyana ya Rap mu bwoko bwa Kinya Trapp yasibiwe YouTube Channel na Dr Nganji bahoze bakorana.

Umuhanzi Bushali uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Kinya Trapp, yatangaje ko shene ya YouTube yacishagaho ibihangano bye, yasibishijwe n’inzu yarebereraga inyungu ze ya Green Ferry Music.

Bushali yavuze ko ari hafi gufungura indi kuko iyo yacishagaho imiziki ye yahagaritswe na Green Ferry Music yamuzamuye ikaba ihagarariwe na producer Dr Nganji.

Ni mu ibaruwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, iyi baruwa igaragaza ko nta cyizere cyo kugaruka gihari kuko we avuga ko ari hafi gutangaza ahandi azajya anyuza ibihangano bye.

Ibaruwa ya Bushali irahamya ko shene ya YouTube itazagaruka keretse habayeho ibitangaza.Shene ya YouTube ya Bushali yasibwe

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu muhanzi yari aherutse gushyiraho indirimbo “Kirika” ari nayo aheruka gushyira hanze. Iyi kandi ikaba yarasanze izindi nka “Bad Man” yari yabanje.

Bushali yatandukanye na Green Ferry Music umwaka ushize wa 2021 yari amazemo imyaka isaga ine.

Green Ferry Music yashinzwe na Dr Nganji ubwo yakoranaga na Bushali, B-Threy , Slum Drip n’abandi. Aba bahanzi uko ari batatu bavuga ko uyu musore ariwe wabagiriye inama yo gukora injyana ya Kinya Trapp ndetse biza kubahira muri 2018 baramenyekana.

Bushali yamenyekanye mu ndirimbo “Nituebwe” yakoranye na B-Threy na Slum Drip ubwo bose babarizwaga muri Green Ferry Music.

Dr Nganji, nyiri Green Ferry Music Bushali ashinja kumusibira shene ya YouTube.

Kugeza ubu Nganji ntagikurikirwa na  Bushali kuri Instagram nk'uko byahoze.