Miss Mutesi Jolly yigaramye amakuru yo gutwita

Miss Mutesi Jolly yigaramye amakuru yo gutwita

 Mar 8, 2023 - 03:02

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko Miss Mutesi Jolly atwite ndetse bamwe batangira kumuha ubutumwa bwo kumushimira, yahakanye ko atwite ndetse ashimira abamwifurije ishya n'ihirwe mu rugendo rwo kuba umubyeyi.

Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly,  yahakanye amakuru yari amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite kandi nta mugabo yari yashaka mu gihe akunze kumvikana anenga bamwe mu bagabo bakunda guhunga inshingano zabo bakaziharira abagore babo.

Mu gihe ayo makuru yari akomeje gukwirakwira, abantu bategereje ko Miss Mutesi Jolly hari icyo yayavugaho nawe araruca ararumira bituma bamwe mu bantu batangira gukeka ko yaba ari impamo niko gutangira kumwohorereza ubutumwa ngo "congratulations".

Mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa,  Miss Mutesi Jolly yaryumyeho ntacyo yabivuzeho (inkuru) https://www.thechoicelive.com/ba-nyampinga-baryumyeho-abandi-bagaragaza-amarangamutima-kuri-prince-kid-na-miss-elsa

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter,  Mutesi Jolly yanyomoje ayo makuru y'uko atwite avuga ko ari ibinyoma adatwite ndetse ashimira abari batangiye kumwifuriza ibyiza mu rugendo rwe rwo kuba umubyeyi.

Yagize ati " ku bantu bose banyoherereje ubutumwa bunyifuriza ibyiza, mwakoze kubwo kunyifuriza ibyiza, ni ukuri umwana ni umugisha kandi nifuza kumugira mu gihe cyacyo. Ibyagiye hanze ni amakuru y'ibihuha yasakajwe n'abantu bashaka kwamamarira ku tuntu duto"