Rayvanny akomeje kwibasira Harmonize

Rayvanny akomeje kwibasira Harmonize

 Jan 17, 2023 - 07:25

Abahanzi bakomeye muri Tanzania Harmonize na Rayvanny bakomeje gukozanyaho mu ntambara y’amagambo yatumye bavuga n’akari i murori bitewe n’inzoga.

Abahanzi bo muri Tanzania Rayvanny na Harmonize bakomeje kwiharira impapuro z’imbere mu binyamakuru byo muri Africa y’uburasirazuba nyuma yo gushotorana binyuze ku ndirimbo zivuga ku nzoga.

Umuhanzi Rayvanny yahaye gasopo Harmonize, amusaba kutagira icyo avuga ku ndirimbo zivuga ku nzoga kuko muzo yakoze zose ntanimwe yakunzwe. Ni nyuma y’uko Harmonize yari yasabye abahanzi ba Tanzania guhagarika kuririmba indirimbo zivuga inzoga kuko n’abazinywa ubwabo badakunda bene izo ndirimbo kandi ko abantu bose atari abasinzi.

Rayvanny avuga ko indirimbo zose Harmonize yakoze zivuga ku nzoga zitakunzwe akaba afite ishyari.

Harmonize akebura abahanzi ba Tanzania nyuma y'uko Rayvanny bashyize hanze Nitongoze ishishikariza abantu kurya ubuzima bafata ku gasembuye.

Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo Rayvanny yibutsaga Harmonize ko akwiye guceceka aho abanyamuziki bavuga kuko ubwo uyu yari muri studio akora imiziki, Harmonize we ngo yari arimo gucuruza imyenda ya Caguwa.

Rayvanny yibutsa Harmonize yahoze amubwira ko yacuruzaga Caguwa.

Rayvanny ntiyahwemye kuko yongeyeho ko yishyuye amafaranga y’umurengera kurusha Harmonize ariko ko atigeze asakuza ngo ahuruze itangazamakuru.

Yatangaje ko yishyuye miliyari na miliyoni 300 naho Harmonize we wishyuye miliyoni 600.

Harmonize yishyuye make ugereranyije na Rayvanny.

Uyu muhanzi yarengejeho ko icyo we ashyize imbere atari amafaranga ahubwo yarebye umumaro w’abo yayahaye.

Ibi byose byaturutse ku ndirimbo “Nitongoze” Rayvanny arimo gukorana na Diamond Platnumz.

Rayvanny yabwiye Harmonize ko anywa itabi akibonamo 2Pac.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)