Inkindi n'Amariza bashyize hanze indirimbo ishishikariza urubyiruko kwigira ku mateka rukiyubakira igihugu

Inkindi n'Amariza bashyize hanze indirimbo ishishikariza urubyiruko kwigira ku mateka rukiyubakira igihugu

 Apr 12, 2023 - 08:41

Itorero ribyina imbyino gakondo ryitwa Inkindi n'Amariza ryifatanyije n'abandi banyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, risohora indirimbo ibwira urubyiruko kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo rugafatanya mu kubaka igihugu.

U Rwanda n'abanyarwanda muri rusange bakomeje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri iki gihe hakoreshwa ibihangano bitandukanye by'isanamitima ndetse bitanga ubutumwa bw'ubumwe n'ubwiyunge no kudaheranwa n'amateka.

Ni muri urwo rwego Itorero Inkindi n'Amariza naryo ryakoze mu nganzo rikora indirimbo ryise Bana b'u Rwanda, ryibutsa urubyiruko ko arirwo Rwanda rw'ejo, bityo rero rukaba rukwiye kwigira ku mateka y'igihugu cyabo ariko bagakuramo imbaraga.

Uwanziga Carine Karambizi washinze itorero Inkindi n'Amariza

Umuyobozi w'iri torero witwa Carine Karambizi Uwanziga yabwiye The choice live ati:"Twabwiraga urubyiruko muri rusange, bitari abarokotse gusa, cyangwa uwari mu Rwanda gusa. Turabwira urubyiruko muri rusange kugira ngo bamenye ko aribo Rwanda rw'ejo, nibo u Rwanda rutezeho amaso. Nibo bazatureberera ejo hazaza. Nibo bazasigarana uko kwibuka kwacu, ayo mateka yacu mabi, ariko bayakuremo imbaraga, bayakuremo inyigisho zituma nta na rimwe tuzongera gusubira mu icuraburindi, birangirire mu 1994 noneho bo bashake uburyo babana bafatanye batere imbere. Nibo Rwanda rw'ejo nibo u Rwanda rutezeho amakiriro."

Inkindi n'Amariza ni itorero ryenda kuzuza imyaka ibiri rishinzwe, rikaba ryarashinzwe na Carine Karambizi Uwanziga. Uyu munyarwandakazi yahoze ari umubyinnyi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse akaba yaranabikomeje nyuma n'ubwo atabaga mu Rwanda.

Uwanziga avuga ko yarebaga amatorero ariho ubu akabona abyina bitandukanye n'uko bo kera babyinaga, ahitamo gushinga itorero ryibutsa aba kera uko babyinaga, ndetse n'abatazi uko kera babyinaga bakabona uko aba kera babikoraga.

Uwanziga Carine Karambizi ni umubyinnyi ubimazemo igihe kirekire

Itorero Inkindi n'Amariza rigizwe n'abakobwa n'abahungu babyina ndetse n'abaririmba gakondo, ndetse kandi rikagira bande iririmba gakondo ndetse ikanaririmba indirimbo zo hanze haba mu Cyongereza, Igifaransa n'izindi.

Kanda kuri iyi link wumve indirimbo "Bana b'u Rwanda" y'itorero Inkindi n'Amariza

Iri torero kandi rifasha mu misango y'ubukwe kuko ribyina mu bukwe, hakabamo abavuga amazina y'inka ndetse rikanafasha mu gusohora umugeni, n'ibindi bikenerwa mu misango y'ubukwe. Si mu bukwe gusa kandi kuko Inkindi n'Amariza banabyina mu bindi birori cyangwa ahandi hateraniye abantu benshi nko mu nama.

Mu biruhuko binini kandi Inkindi n'Amariza batekereje ku bana aho babafasha kumenya byinshi ku muco gakondo, haba kubyina, gusakuza, kuririmba mu kinyarwanda, imikino itandukanye, byose bikaba bibafasha kumenya ikinyarwanda neza no kumenya umuco gakondo.

Mu bindi bikorwa by'iri torero kandi harimo n'abantu bakuru aho babafasha kumenya kubyina ndetse bagakora na siporo ngororamubiri, ibyo bikorwa byose bikaba bibera kuri Cercle Sportif i Gikondo.

Buri wa Gatanu Inkindi n'Amariza bagira aho babyinira ndetse abantu bakaba baza kubareba. Kugeza kuri ubu bakorera kuri Nobleza hotel iri Kicukiro, cyangwa Scheba hotel iri mu Kiyovu, ndetse bakaba banajya mu ntara rimwe mu kwezi aho kugeza kuri ubu bajya kuri Dereva Hotel iri i Rwamagana. Aha hose ushatse wajya ujya kwihera ijisho kuko ni ubuntu ntabwo bishyuza.

Usibye iyi ndirimbo yitwa Bana b'u Rwanda kandi Inkindi n'Amariza basohoye mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banasohoye umuvugo witwa Ejo hazaza. Uyu muvugo uba ubwira uwarokotse umwihanganisha ngo ntaheranwe n'agahinda ahubwo arebe ejo hazaza akore atere imbere ndetse ateze imbere igihugu cye.

Abasore babyina mu itorero Inkindi n'Amariza

Ni itorero rifite n'abakobwa

Bakoze mucnganzo batanga umusanzu mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi