Kiyovu Sports yikuye amata ku munwa, APR FC ikomeza kuyobora nyuma y'ununsi wa 28 wa shampiyona

Kiyovu Sports yikuye amata ku munwa, APR FC ikomeza kuyobora nyuma y'ununsi wa 28 wa shampiyona

 May 23, 2022 - 12:41

Nyuma y'uko APR FC yari imaze gutsinda Gorilla FC bigoranye, Kiyovu Sports yananiwe kwikura imbere ya Etoile de l'Est banganya igitego kimwe kuri kimwe.

N'ubwo kuri uyu wa mbere hari hateganyijwe imikino itatu y'umunsi wa 28 muri shampiyona ya Primus National league, imikino ibiri niyo yari itegerejwe na benshi dore ko harimo amakipe abiri ya mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Umukino wa mbere wahuje APR FC na Gorilla FC watangiye ku isaha ya saa 12:30, aho abenshi batekerezaga ko ikipe ya Gorilla FC ishobora kuba igiye gutsindwa ibitego byinshi kuko APR FC yanganyaga na Kiyovu Sports amanota ku rutonde rwa shampiyona.

Gusa ntibyaje koroha kuko igice cya mbere cyasojwe amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Ni iminota APR FC yagerageje kubona uburyo bwo gutsinda ibitego ariko kububyaza umusaruro birananirana.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 66 nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina kuri kufura nziza yatereye hafi gato y'urubuga rw'amahina.

Ntabwo Gorilla yacitse intege kuko yakomeje gukina umupira wo gusatira urimo imbaraga nyinshi ishaka igitego cyo kwishyura, ndetse ku bw'amahirwe make inatera poto.

Ku munota wa 72 ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, Mohamed Camara yatsindiye Gorilla igitego amakipe anganya 1-1.

Ku munota wa 84 Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye APR FC igitego cya kabiri yatsindishije umutwe kuri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel ubundi APR FC ibona amakipe atatu.

APR FC yikuye imbere ya Gorilla FC(Image:Rwanda Magazine)

Mu mukino wakurikiyeho nawo wabereye i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports yashakaga amanota atatungo yongere kunganya amanota 63 na APR FC ariko ibi byayinaniye ahubwo inganya na Etoile de l'Est 1-1.

Etoile de l'Est yabonye igitego ku munota wa 35 gitsinzwe n'umunye-Ghana Peter Agblevor, cyiza kwishyurwa na Emmanuel Okwi ku munota wa 85 nta nkuru.

Kunganya kwa Kiyovu Sports bivuze ko yagize amanota 61 mu gihe APR FC yo yagize amanota 63 kandi habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire. Si ubwa mbere Kiyovu Sports yaba ikoze amakosa ayikura ku gikombe cya shampiyona ariko bikarangira igarutse, gusa kuri iyi nshuro ntawe uzi niba AS Kigali na Police FC zizabasha gutesha amanota APR FC ngo Kiyovu Sports ibyungukiremo.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze