Paul Pogba yitandukanyije cyane n'abavuga ko Cristiano Ronaldo ari ikibazo kuri Manchester United, nyuma y'uko uyu rutahizamu afashije iyi kipe kubona amanota atatu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.
Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 yatsinze ibitego bitatu byatumye Manchester United itsinda Tottenham ibitego 3-2, mu mukino wa Premier league byatumye Man.U igumana ikizere cyo gusoza mu makipe ane ya mbere.
Uyu rutahizamu w'umunya-Portugal yagiye yibasirwa cyane muri uyu mwaka w'imikino ashinjwa kuba kimwe mu bibazo bituma Manchester United idatsinda, ndetse anabura ku mukino iyi kipe iherutse gutsindwa na mukeba wayo Manchester City ibitego 4-1 ku mpamvu zitavuzweho rumwe.
Gusa Paul Pogba bakinana we ntabibona atyo kuko anavuga ko ariwe rutahizamu mwiza mu mateka y'umupira w'amaguru, nk'uko yabitangarije BBC nyuma y'umukino.
Pogba yagize ati:"Wari umukino mwiza no gusubiza neza kuri twe. Tubababaza mu gihe cya nyacyo kandi Cristiano yakoze ibyo akora neza cyane kurusha ibindi.
"Ntabwo yigeze aba ikibazo. Ufite rutahizamu mwiza mu mateka mu ikipe yawe, ntabwo ashobora kuba ikibazo. Uyu munsi uko yakoze ndetse n'ikipe yose byari byiza cyane."
Paul Pogba kandi yakomeje ati:"Cristiano yari ameze neza cyane. Ndatekereza ko aribyo twari dukeneye. Twatsinze ibitego byiza cyane. N'aho twatsinzwe igitego, twagarutse twongera gutsinda. Imitekerereze yari hejuru nanone uyu munsi.
"Buri wese azi Cristiano - Si ngombwa kumuvugaho. Biriya nibyo akora. Ntabwo yakinnye mu mukino uheruka, ariko yagarutse atsinda ibitego bitatu. Buri wese arishimye.
"Byari byiza uyu munsi. Ushobora kumva abafana - barimo badusunika tukabyumva. Ndatekereza ko uyu munsi twakoze neza cyane nk'ikipe, ndetse ni igisubizo cyiza nyuma y'umukino wa Man.City.
"Twakomeje kwizera. Mu gice cya kabiri ntitwapasanyije neza cyangwa ngo dukore neza. Twabahaye ikizere, niyo mpamvu badutsinze igitego.Ariko twabonye kona dutsinda igitego cy'intsinzi."
Ibi bitego bitatu Cristiano Ronaldo yatsinze, byari inshuro ya 59 atsinda ibitego bitatu mu mukino umwe. Ndetse uyu musore ubu niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mikino y'amarushanwa yemewe na FIFA, kuko yatsinze igitego cya 807 byatumye aca kuri Joseph Bican ufitr 805.
Ibitego bitatu bya Cristiano nibyo byatanze intsinzi kuri Manchester United(Net-photo)

