Ni umukino wabanje gucamo ibice abafana b'ikipe ya APR FC kubera ibyo bifuzaga ko byava muri uyu mukino. Bamwe bavugaga ko badashaka Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, ku bw'ibyo bakajya ku ruhande rwa mukeba wabo Rayon Sports.
Abandi bakavuga ko kizira ku mufana wa APR FC kuba yafana Rayon Sports bamaze imyaka myinshi bahangana, bityo bakavuga ko byarutwa Kiyovu Sports igatwara igikombe aho gufana Rayon Sports.
Wari umukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona aho impande zombi zari zarahiye gutsinda uyu mukino zititaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose gishobora kubaho.
Aba bakeba b'igihe kirekire, Rayon Sports ntiyari yitaye ko nitsinda iraba ihaye amahirwe APR FC yo gutwara igikombe cya shampiyona, kuko bavuga ko ubundi mukeba wabo w'ibihe byose ari Kiyovu Sports n'ubwo yaje gutanga umwanya w'ihangana rya Rayon Sports na APR FC.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka rikomeye cyane ariko Kiyovu Sports yo ikagaragaza ko imeze neza cyane kurushaho. Nko ku munota wa 14 rutahizamu Mugenzi Bienvenue yarobye umuzamu Adolphe wa Rayon Sports, ariko umupira ukubita poto uvamo.
Ku munota wa 16 Mugenzi Bienvenue yongeye ashotera kure nanone umupira ukubita poto uvamo, abafana ba Kiyovu Sports bongera kwifata mu mutwe bibaza impamvu batarabona igitego ari nako abafana ba Rayon Sports bashya ubwoba.
Nyuma y'ubwenge bwinshi bwa Emmanuel Okwi, Kiyovu Sports yabonye kufula ku munota wa 34 maze Bigirimana Abedi ayitera neza cyane umupira ujya mu izamu usohokera aho inshundura zacitse.
Aha bamwe baketse ko umupira utagiye mu izamu ndetse n'abasifuzi barajijinganya ariko basifura igitego cya mbere cya Kiyovu Sports. Aha Kiyovu Sports yakomeje kugariza Rayon Sports ariko igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.
Rayon Sports yagerageje kongera imbaraga mu gice cya kabiri ndetse twavuga ko yarushije Kiyovu Sports, kuko yo yakinaga ishaka kwishyura igitego mu gihe Kiyovu yakinaga inarinda ibyagezweho.
Muhozi Fred niwe warangije ibyiringiro bya Rayon Sports ayitsinda igitego cyo gushimangira ku munota wa kabiri mu minota ine umusifuzi yari yongeyeho.
Ibi bivuze ko Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 50, ikaba irusha APR FC amanota atanu ariko yo ikaba itarakina umukino w'umunsi wa 22 kuko izakina ku cyumweru.
Undi mukino wabaye uyu munsi wabereye i Ngoma aho Etoile de L'Est yakiriye Mukura Victory Sports bakanganya ubusa ku busa.
Rayon Sports yananiwe guhagarika Kiyovu Sports
Kiyovu Sports ikomeje kongera amahirwe ku gikombe cya shampiyona
