Kiyovu Sports yakoze ibyananiye Rayon Sports na APR FC  ikura amanota i Musanze

Kiyovu Sports yakoze ibyananiye Rayon Sports na APR FC ikura amanota i Musanze

 Mar 5, 2022 - 12:16

Kiyovu Sports yabashije gukura amanota atatu i Musanze ku munsi wa 20 wa Primus National League.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hari hateganyijwe imikino itanu y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ku bibuga bitandukanye.

Umwe mu mikino yari itegerejwe cyane ni umukino wabereye i Musanze aho Musanze FC yari yakiriye Kiyovu Sports ikomeje gahunda yo gushaka igikombe cya shampiyona.

Ni ikibuga cya Musanze FC cyagoye cyane amakipe akomeye muri uyu mwaka w'imikino, dore ko Rayon Sports yahanganyirije, APR FC ikahakubitirwa, bikaba ari nabyo byari bitegerejwe kurebwa uko Kiyovu Sports ihikura ngo ikomeze kugereka na APR FC.

Kiyovu Sports yatangiye ifungura amazamu ku munota wa karindwi gusa, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue uri gufasha iyi kipe cyane muri iyi minsi.

Gusa Musanze FC itigeze ica bugufi imbere ya Kiyovu Sports nayo ya ku munota wa 27' yahise yishyura igitego kikaba cyatsinzwe na Wafula, ubundi Kiyovu Sports yongera gushaka igitego cy'intsinzi ari nako Musanze FC nayo igerageza gushaka igitego cya kabiri.

Ubwo igice cya mbere cyaganaga ku musozo nibwo Emmanuel Arnold Okwi yafashe umupira avuyanga ubwugarizi bwa Musanze FC maze bamutereka hasi, umusifuzi Ruzindana Nsoro ahita atanga penariti.

Ni penariti yatewe neza na Bigirimana Abedi, ubundi Kiyovu Sports isoza igice cya mbere ariyo iyoboye umukino iri imbere ku bitego byayo bibiri kuri kimwe cya Musanze FC.

N'ubwo mu gice cya kabiri aya makipe yombi yagerageje kurema uburyo bwabyara ibitego, uyu mukino warangiye ari ibitego 2-1 bivuze ko Kiyovu Sports ikomeje kunganya amanota na APR FC yicaye ku mwanya wa mbere.

Indi mikino yabaye:

APR FC 2-0 Gasogi United

Bugesera FC 0-2 Mukura Victory Sports

Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC

Rutsiro FC 0-1 Marines FC

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga(Image:instagram @kiyovusportsclub)

Mugenzi Bienvenue yatsindiye Kiyovu Sports igitego(Net-photo)