Aba bahanzi, bafatanyije na Too Short ndetse na E-40, bashinze itsinda rya rap ryitwa Mount Westmore muri 2020. Nyuma yo kurishinga, bagiranye amasezerano y’ubucuruzi n’ikigo cyitwa Westside Merchandising kugira ngo kibafashe mu bijyanye no gukora no gucuruza imyenda n’ibindi bicuruzwa byabo.
Mu kirego bashyikirije urukiko, bavuga ko Westside yabizezaga inyungu nyinshi, ibabwira ko ifite amasezerano akomeye n’amaduka atandukanye ku buryo itazibanda gusa kubigurisha mu bitaramo, ahubwo ko izanabigurisha mu masoko manini yo mu gihugu hose.
Ariko ngo ibintu ntibyagenze uko byari byitezwe. Abahanzi bavuga ko Westside itigeze itanga raporo zisobanutse z’ibaruramari, kandi ko amafaranga yinjijwe atigeze asobanurwa neza.
Nubwo bavuga ko bahawe amafaranga yambere (advance) atari make, bashimangira ko hari andi mafaranga abarirwa mu bihumbi magana atarishyuwe nk’uko amasezerano yabiteganyaga. Ibyo byatumye basaba indishyi mu rukiko, nubwo umubare nyawo wazo utatangajwe.
Si abahanzi gusa bari kurega. kuko mu Ugushyingo 2024, Westside Merchandising na yo yareze Snoop Dogg, Ice Cube, E-40 na Too Short, ibashinja kutubahiriza amasezerano.
Umunyamategeko wa Westside, John Fowler, yatangaje ko ikirego cy’abahanzi kirimo ibinyoma no kugoreka ukuri, kandi ko kigamije kuyobya uburari ku byaha bo bashinjwa.
Yavuze ko kugeza ubu urukiko rwagiye rwanga ibyifuzo byinshi byatanzwe n’aba bahanzi muri uru rubanza, kandi ko bafite icyizere cyo kuzatsinda mu rubanza.
Imanza zombi ziracyakurikiranwa n’inkiko, kandi biracyategerejwe kureba uko zizasozwa.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
