Guhangana gukomeye hagati ya Bobi Wine na Eddy Kenzo

Guhangana gukomeye hagati ya Bobi Wine na Eddy Kenzo

 May 25, 2023 - 05:30

Hakomeje kubaho intambara y'amagambo hagati ya Bobi Wine ndetse na Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, aho Wine ashinja iri huriro kuba mu kwaha kwa Leta.

Nyuma y'uko mu minsi yashize umuhanzi Eddy Kenzo yatorewe kuyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda, Uganda National Musicians Federation (UNMF), hakomeje kuvuka impaka nyinshi kuri iri huriro.

Abahanzi bamwe bavuze ko iri huriro rifite ubunyamwuga buke ndetse ko batagera ku ntego.

Ntibyarekeye aho kuko ryahujwe no kugendera mu kwaha k'ubutegetsi buri ho muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kurwanya Bobi Wine utavuga rumwe nabwo.

Ku bw'ibyo, uyu muhanzi Bobi Wine akaba n'Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yadukiriye iri huriro maze arishinja gukorera mu kwaha kwa Leta.

Bobi Wine akaba yatangaje ko iri huriro ryashinzwe ku nyungu za Politike ndetse n'impamvu yo kwikunda kwa bamwe.

Eddy Kenzo yabwiye Bobi Wine ko naba Perezida ihuriro ry'Abahanzi rizakorana nawe 

Kuri Bobi Wine abona ngo iri huriro rigamije inyungu za Politike no kurwanya abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Nyamara Eddy Kenzo uyobora iri huriro ntiyatinze nawe kumusubiza kubyo yari yatangaje.

Eddy Kenzo mu gusubiza Bobi Wine, yavuze ko kubera we atavuga rumwe na Leta, adashaka kumva uburyo Leta yafasha mu iterembere ry'umuziki n'abahanzi muri rusange.

Ati " Ku banyamuziki ntayandi mahitamo yari ahari uretse gukorana na Leta kubera ko twagombaga kubahiriza amategeko."

Eddy akomeza avuga ko Abanyamuziki biteguye gukorana n'ubutegetsi bwose bwaba buri ho yewe n'uyu Bobi Wine. Ati " Ntabwo twakanga gukorana na Leta iriho kandi nawe nuba Perezida tuzakorana."

Muri rusange akaba yashimangiye ko bakorana na Leta gusa ko bigenga ndetse anyomoza amakuru avuga ko Leta yendaga kubaha miliyoni 30 z'amashiringi.