Urutonde rwasohowe na Spotify rwerekanye abahanzi batanu bumviswe cyane kurusha abandi, aho Asake yaje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa kabiri na Seyi Vibez ku mwanya wa gatatu. Ku mwanya wa kane haje Burna Boy, mu gihe Davido yafashe umwanya wa gatanu.
Asake ntiyagarukiye ku kuba umuhanzi wumviswe cyane gusa, kuko n’indirimbo ze nazo zagaragaye cyane mu ziri ku isonga. Indirimbo ye Remember ni yo yaje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zose zumviswe cyane mu mateka ya Spotify Nigeria.
Indirimbo “Dealer” ya Ayo Maff na Fireboy, “Awolowo” ya Fido, “Kese” ya Wizkid ndetse na Lonely At The Top ya Asake nizo zaje mu myanya itanu ya mbere.
Urutonde rwa Spotify rwerekanye ko umuziki wa Nigeria ukomeje kwigaragaza cyane no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ibi bipimo bishya bya Spotify bigaragaza neza uburyo umuziki wa Afrobeats ukomeje gukura no kwigarurira isi, aho Asake ari mu bayoboye uru rugendo rwa muzika.
Abasesenguzi bavuga ko kuba ari ku isonga mu gihugu gifite irushanwa rikomeye mu muziki nka Nigeria ari ikimenyetso cy’uko Asake ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wa afurika muri iki gihe.



Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
