Iyi nkuru yemejwe n’umuyobozi w’amafilime Fred Dekker, wagiye ku mbuga nkoranyambaga maze akagira ati:
"Ni agahinda kanini kubamenyesha urupfu rwa Tom… Imyitwarire ye idasanzwe nka Frankenstein muri THE MONSTER SQUAD izahora yibukwa, kandi yakoranye neza n’ubuhanga bwa Stan Winston, Tom Woodruff Jr. na Zoltan Elek mu gukora imitako n’ibyubwiza(make up) by’iyo filime."
Dekker yanagarutse ku bihe byiza bagiranye maze avuga ko Tom Noonan yari umugabo w’inyangamugayo n’umuhanga, ashimangira ko isi yabuze impano ikomeye.
Tom Noonan yatangiye umwuga we mugukina filime mu 1980, aho yagaragaye bwa mbere muri yitwa “Willie & Phil”, ariko uburebure bwe bwa 1m95,bwatumye akenshi akina imico y’abagome.
Yagaragaye kandi muri filime nka ,Heat, The House of the Devil, The Alphabet Killer, na Synecdoche, New York, ndetse no kuzica kuma televiziyo zizwi nka (TV series) arizo , The X-Files, Law & Order, Criminal Intent, Tales From The Darkside, n’izindi..
Tom Noonan yari impano idasanzwe mu mwuga w’amafilime, ndetse yari umugabo w’icyitegererezo ku bakina filime, kandi impano ye izahora mu mitima ya rubanda mu isi ya sinema.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
