Iyi album yamaze kuzuza ibyumweru 170, ihita ica agahigo kari gafitwe na 'Made In Lagos' ya Wizkid yari imaze ibyumweru 164 kuri uru rutonde.
Ku rutonde rw’album za Afurika zimaze igihe kirekire kuri Billboard World Albums harimo Born In The Wild ya Tems imaze ibyumweru 79, Love, Damini ya Burna Boy imaze ibyumweru 63, ndetse na The Best Of The Black President ya Fela Kuti imaze ibyumweru 45 kuri uru rutonde
Muri iki cyumweru kandi, yabaye nshuro ya kabiri Rema yinjira kuri Billboard Hot 100 binyuze mu ndirimbo Secondhand yakoranye na Don Toliver,aho yaje ku mwanya wa 29.
Ariko kandi na mugenzi we Tems yinjiye kuri Hot 100 binyuze mu ndirimbo What You Need, bituma ageza ku nshuro zirindwi aza kuri uru rutonde agahigo asangiye na Burna Boy ndetse n’itsinda ryo muri Afurika y’Epfo Seether.
Ibi byerekana uko umuziki wa Afurika ukomeje gukomera ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi bawo bakomeza gushyira ibihangano byabo ku isoko mpuzamahanga no guca uduhigo dushya.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
