Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye ku izina rya Rihanna, nyuma y’imyaka ine asubitse ibitaramo, agiye kubisubukura binyuze muri Super Bowl LVII Halftime Show. Iki gitaramo kizaba mu ntangiro za 2023 i Glendale, muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu muhanzikazi yaherukaga kuririmba mu bitaramo mu mwaka wa 2018 ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy awards.
Kuri ubu uyu muhanzikazi agiye kugaragara muri Super Bowl LVII Halftime Show izaba ku nshuro ya 57. Ni igitaramo gisoza umukino wa nyuma wa National Football League (NFL).
Abategura iki gitaramo bagerageje gusaba Rihanna ko yaririmba muri iki gitaramo mu mwaka wa 2019 ariko we aza kubahakanira kuko yari yarihaye akaruhuko mu gukora ibitaramo.
Rihanna yaherukaga mu bitaramo akiri inkumi none ubu agiye kugaruka ari umubyeyi w’umwana w’umukobwa yabyaranye n’umuhanzi A$AP Rocky.
Rihanna azwi mu ndirimbo zatitije Isi zirimo "Diamonds' "Man Down' "Where Have You Been' "Umbrella" n'izindi nyinshi.
Rihanna aherutse kwibaruka imfura ye n’umuraperi A$AP Rocky.