Urukiko rwashimangiye ko P.Diddy atagomba kuburana ari hanze

Urukiko rwashimangiye ko P.Diddy atagomba kuburana ari hanze

 Nov 28, 2024 - 09:19

Ku nshuro ya Gatatu Urukiko rwa New York rwanze ikifuzo cya Diddy cyo kurekurwa by'agateganyo, ndetse rushimangira ko azakomeza gufungwa kugeza atangiye kuburana umwaka utaha.

Ku wa Gatatu tariki tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Diddy yitabye urukiko rwa New York ari kumwe n'abamwunganira bajuririra ubusabe bwo kuburana ari hanze ku nshuro Gatatu.

Ubusabe bwe bumaze igihe bwangwa, nubwo Diddy we yatangaga inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 50 z'amadolari iri muri Miami Beach nk'ingwate. 

Yasabye kandi ko yafungirwa mu rugo, akarindwa n’abashinzwe umutekano amasaha 24 kuri 24 kandi akabuzwa kuvugana n’abahohotewe cyangwa abatangabuhamya b'urubanza rwe. 

Icyakora n'ubwo P.Diddy yatanze ibyo byifuzo byose, nk'aho bidahagije urukiko rwongeye kumwangira kubura ari hanze ya gereza.

Umucamanza yongeye kumwangira gufungurwa atanze ingwate, avuga ko atizeye neza umutekano w’abaturage mu gihe yaba afunguwe.

Diddy yatawe mur yombi ku wa 16 Nzeri 2024 akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina , akaba azaburana ku wa 05 Gicurasi 2025.