Turahirwa Moses yemeye icyaha mu marira menshi 

Turahirwa Moses yemeye icyaha mu marira menshi 

 May 6, 2025 - 10:52

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions yageze imbere y'urukiko rwa Kicukiro aburana ku cyaha cyo gukoresha urumogi arimo kurira ikiniga ari cyose.

Imbere y'urukiko rwa Kicukiro, Moses yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu marira n'agahinda ku buryo kwiregura byamunaniye abanza kurira ariko umucamanza amusaba gutuza akisobanura ku byo aregwa.

Turahirwa Moses yabwiye urukiko ko yemera icyaha cyo gukoresha urumogi gusa ko arukoresha kubera uburwayi kandi ko ari mu nzira yo kubireka.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi, ariko Moses ahakana ko atafatanywe urumogi rungana gutyo.

Yasobanuye ko yatanze amagarama 2 y'urumogi rwa Hybrid. Yasanzwemo igipimo cya 146mg nyamara umuntu muzima ntagomba kurenza 0.20mg.

Moses Turahirwa yemereye ubugenzacyaha ko akura urumogi muri Kenya akaba arunywa, asaba Urukiko ko yarekurwa, nyamara Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30.

Umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa ku wa 09 Gicurasi 2025.

Turahirwa Moses mu marira menshi yemeye icyaha