Isabune ishobora kuba intandaro yo kurumwa n’imibu

Isabune ishobora kuba intandaro yo kurumwa n’imibu

 May 12, 2023 - 04:32

Mu busanzwe, hari abantu bakunda kwibasirwa n'imibu bityo bakibaza impamvu ibagenderera bonyine nyamara abandi itabageraho dore impamvu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko impumuro zimwe na zimwe z’ibinyabutabire bikoreshwa hatunganywa isabune, zishobora kuba intandaro yo gukururira umuntu kurumwa n’udusimba.

Inzobere zo muri Kaminuza ya Virginia Tech, ubushakashatsi zakoze bwagaragaje ko impumuro runaka y’umwimerere y’abantu ubwayo cyangwa se ubwoko bw’isabune bakoresha, byombi bishobora gutuma bamwe bakunda kurumwa n’imibu cyangwa utundi dusimba mu gihe abandi impumuro y’imibiri yabo ishobora kutwirukana.

Bifashishije abakorerabushake bane, bakoresha ubwoko bune butandukanye bw’isabune, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru iScience ku wa Gatatu w’iki cyumweru hari ibyo bagaragaje.

Bwerekanye ko ubwoko busanzwe bw’isabune nka: Dial, Dove, Native na Simple Truth bwaragiye bukora ku mubiri w’umuntu mu buryo butanga impumuro zitandukanye.

Bamwe mu bakorerwagaho ubushakashatsi, impumuro y’umwimerere y’imibiri yabo yagiye igaragarwaho kwirukana imibu ugereranyije n’abandi.

Ariko ibyo biba  mu gihe bakoresheje isabune runaka ugasanga bimwe byo kuba imibiri yabo yabashaga kwirukana imibu ntibikiri gukora ahubwo byabakururiye kurumwa na yo.

Ubushakashatsi bwasohotse umwaka ushize, bwari bwagaragaje ko hari abantu bafite imibiri imeze nka rukuruzi ku mibu, bitewe n’ibinyabutabire imibiri yabo isohora.

Ni ubushakashatsi bwari bwageragerejwe ku bantu hifashishijwe imibu y’ingore kubera ko ari yo izwiho kurumana ishaka kunywa amaraso.

Gukaraba ubwoko bw’isabune ya Dove na Simple Truth, byagaragaweho gukururira bamwe kurumwa n’imibu ugereranyije n’ababa bakoresheje ubundi bwoko bw’amasabune nka Native bwo butuma iyo mibu itaruma umuntu.

Clement Vinauger wanditse ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko “byagaragaye ko umuntu usanzwe akunda kurumwa n’imibu akaraba isabune runaka, imibu ikarushaho kumwibasira ariko yahindura ubwoko bw’iyo sabune bikamufasha kutarumwa nayo.”

Avuga ko isabune runaka ishobora gufasha umuntu runaka kuba atarumwa n’imibu ariko undi yabigerageza ntibikunde bitewe n’umubiri we.

Itsinda ryakoze ubushakashatsi riteganya gukora ubundi bwisumbuye hageragezwa ubundi bwoko butandukanye bw’amasabune kugira ngo abantu benshi bagende barushaho kumenya izajyana n’uruhu rwabo mu guhashya imibu izwiho gutera indwara nka Zika, West Nile, Chikungunya, Dengue na Malaria.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko buri mwaka abagera ku bihumbi 725 bahitanwa n’indwara ziterwa n’umubu aho muri bo abagera ku bihumbi 600 bicwa na Malaria.