Platini yasinye amasezerano yo guteza imbere umuziki we

Platini yasinye amasezerano yo guteza imbere umuziki we

 Aug 4, 2021 - 07:39

Nemeye Platini yashyize umukono ku masezerano na sosiyete yo muri Nigeria yitwa One Perecent International MGT.

Urugaga rw’abahanzi nyarwanda (Rwanda Music Federation) rwakeje Platini wasinyanye na sosiyete yo muri Nigeria igiye kumufasha mu bikorwa bye bya muzika. Rukaba rwaramusabye guharurira inzira abandi bahanzi nyarwanda.

Ni amasezerano yashyizeho umukono ku ya 3 Kamena 2021 I Lagos muri Nigeria. One Perecent International MGT ifite amashami muri Afurika y’epfo, Abidja, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyi sosiyete izateza umuziki we imbere ariko inakorane bya hafi na Kina Music isanzwe ifasha Platini.

Umushoramari Bond ni we wasinyishije Platini