Kuri uya wa 03 Gicurasi nibwo Guverinoma y'u Burusiya yatangaje ko Ukraine yagabye igitero cya drone ku ngoro y'umukuru w'igihugu mu Burusiya Kremlin bagambiriye kwivugana Perezida Vladimir Putin.
https://thechoicelive.com/igikuba-kiracitse-vladimir-putin-ukraine-yari-imwivuganye
Ku bw'ibyo, Dmitry Medvedev Umujyanama wungirije mu by'umutekano mu Burusiya, yatangaje ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy nta bindi biganiro bikenewe ngo amanike amaboko ko ahubwo akwiye gukurwaho ntakindi.
Dmity Medvedev abona Zelenskyy akwiye kuva kubutegetsi
Mu butumwa yanyujije kuri Telegram yagize ati " Igitero cya drone za Ukraine, kuri Kremlin nta yandi mahitamo ahari uretse gukura Zelenskyy ku butegetsi."
Medvedev yakomeje ashimangira ko nyuma y'igitero cya drone bise icy'iterabwoba, ko kuri ubu Zelenskyy adakwiriye kuba yasinya amasezerano yo kumanika amaboko, nk'uko Adolf Hitler atari kubikora, ko ahubwo akwiye gukurwaho.
Cya gitero cya Ukraine cyageze
Yevgeny Prigozhin umukuru w'abarwanyi ba Wagnar Group ku ruhande rw'u Burusiya akaba kuri uyu wa Gatatu akaba yaratangaje ko Ukraine yamaze kwisuganya bihagije ngo itangize ibitero byategerejwe.
Ukaba yakomeje avuga ko Ukraine yakusanyije intwaro nyinshi n'abasirikare benshi, ibi akaba abivuze mu gihe abarwanyi be bakomeje guhangana na Ukraine muri Bakhmut.
Umugi wa Bakhmut wabaye isibaniro ry'urugamba mu mezi arenga icyenda
Yevgeny Prigozhin akaba yanatangaje ko we n'abarwanyi be bigiye imbere ho metero 230 mu gace ka Artyomovsk ko muri Bakhmut.
Kuri ubu, u Burusiya bugenzura Km2 54,000 muri Bakhmut naho Ukraine ikagenzura Km2 2.64. Ibi bikaba byatangajwe na Prigozhin.
Magingo aya iminsi 434 irihiritse u Burusiya butangije ibitero bidasanzwe bya gisirikare kuri Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi, aho buri ruhande rugambiriye kwegukana intsinzi.