Indirimbo Love Ntwantiti yabaye iya mbere ku isi
Indirimbo Love Ntwantiti yabaye iya mbere ku isi

Indirimbo Love Ntwantiti yabaye iya mbere ku isi

 Oct 9, 2021 - 09:07

Indirimbo y’umuhanzi ukizamuka muri Africa Ckay yabaye iya mbere yumvishwe cyane kuri Shazam.

Love Nwatiti ya Ckay yasubiranyemo na Joeboy na Kaumi Eugene ikomeje guca uduhigo kuko ubu yabaye indirimbo yabmbere yumviswe ku rubuga rwa Shazam ku isi.

Si aka gahigo konyine kuko yabaye indirimbo yamaze igihe kinini kuri Billboard hot 100. Ikindi kandi yabaye indirimbo ya mbere y’injyana ya Afrobeat yinjiye mu ndirimbo 3 zakunzwe mu bufaransa (France).

Ikiyongeraho ni uko iyi ndirimbo ari iya mbere y’umunya Nigeria yarebwe n’abarenga Miliyoni 55 mu by’umweru bibiri.

Yabaye indirimbo yumvishwe na Miliyoni 15 byatumye Ckay aba umuhanzi uyoboye abandi mu gucuruza indirimbo muri Africa muri uyu mwaka.

Reba Love Nwatiti ya Ckay , Joeboy na Kuami Eugene