Kenneth Kaunda: Perezida wayoboye bwa mbere Zambia imyaka 27 yatabarutse

Kenneth Kaunda: Perezida wayoboye bwa mbere Zambia imyaka 27 yatabarutse

 Jun 18, 2021 - 08:13

Kenneth Kaunda wabaye perezida wa mbere wa Zambia yatabarutse ku myaka 97. Abayobozi benshi bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya n'abanya-Zambia aho na Perezida Paul Kagame hari ibintu bitatu azahora amwibukiraho.

Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97. Yayoboye Zambia kuva mu mwaka w’1964 kugera 1991.

Uwo musaza wahoze ari Perezida wa Zambia ndetse ufatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Perezida Kagame mu butumwa yacishe kuri Twittwer ye yagize ati “Nihanganishije abagize umuryango wa Kenneth Kaunda  n’abanyazambiya muri rusange ,ubwitange mu guharanira ubwigenge bw’Afurika ntibuzibagirana ,ubuyobozi bwe ntabwo buzibagirana ,umurage we ntabwo uzibagirana kuri Afurika ndetse nabazadukomokaho bazahora babana n’umurage adusigiye’’.

Ku wa mbere tariki 14 Kamena nibwo yajyanywe mu bitaro, nk’uko byatangajwe na Rodrick Ngolo, ukorera mu biro bya Kenneth Kaunda. Yavuze ko nyuma yo kumva atameze neza, yashyizwe mu bitaro bya ‘Maina Soko Medical Centre’ muri Lusaka.

Kenneth Kaunda yayoboye Zambia guhera mu 1964, ubwo icyo gihugu cyari kibonye ubwigenge, kuko cyari cyarakolonijwe n’u Bwongereza, kugeza mu 1991. Ni umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge muri Afurika wari ukiriho, none na we ashoje urugendo rwe ku Isi.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Zambia, Kenneth Kaunda yabaye umwe mu Banyafurika bakora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Nyakwigendera Kenneth Kaunda, umuhungu we Kambarage yagize ati, “Mbabajwe no kubamenyesha ko twapfushije Muzehe. Mureke tumusabire”.

Kenneth Kaunda azibukwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kurwanya ubukoloni muri Zambia, igihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika.